November 8, 2026

Musenyeri Dr Gahima yimitswe nk’Umushumba mushya w’Itorero Anglican mu Rwanda

 Musenyeri Dr Gahima yimitswe nk’Umushumba mushya w’Itorero Anglican mu Rwanda

Umushumba mushya w’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR), Dr. Manasseh Gahima, yashyikirijwe inkoni y’ubushumba kuri iki Cyumweru tari 25 Ukwakira 2026, mu muhango wo kumwimika no kumwicaza mu ntebe imugenewe wabereye i Kigali.

Arikiyepiskopi Dr. Manasseh Gahima agiye kuri uyu mwanya asimbuye Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, wari umaze imyaka umunani (8) ayobora EAR.

Musenyeri Dr. Gahima abaye Arikiyepiskopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi Anglican ya Gasabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’Igihugu, bayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, abandi Baminisitiri batandukanye, abayobozi banyuranye mu Itorero Anglican mu Rwanda, abahagarariye ayandi madini, abayoboke ba EAR n’abandi benshi.

Nyuma yo gushyikirizwa inkoni y’ubushumba, Arikiyepiskopi Dr. Gahima, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwahaye amahirwe Abanyarwanda yo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu hatitawe ku mateka yabo.

Yagize ati “Ibi bituma buri Munyarwanda ashobora kugira uruhare mu buyobozi no mu iterambere ry’Igihugu cye. Ibi ndabivugana umutima uciye bugufi kandi ushima, kuko amateka yacu ntiyakabitwemereye twe abataratekerezaga ko tuzigera tugira Igihugu ngo tugituremo, tukinezererwemo ndetse ngo tugikorere. Imana yarakoze gukoresha ubuyobozi bw’iki gihugu cyacu, butumye umuntu nkanjye, agera aho ahawe inshingano nk’izi mu gihugu cye. Imana ihabwe icyubahiro.”

Uyu muyobozi mushya wa EAR yahamije ko imiyoborere ye izashingira ku kubaha Imana, gukorera mu mucyo, kugira umurava, kwemera kubazwa inshingano, kugisha inama no gutega amatwi abo bakorana kugira ngo hafatwe imyanzuro ihuriweho.

Musenyeri Mbanda ucyuye igihe ku buyobozi bwa EAR, yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe ashimira Imana yamushoboje mu gihe cy’imyaka umunani amaze ku buyobozi bw’iri torero.

Yagize ati “Si uko buri gihe byari byoroshye, si uko twabonaga ibisubizo by’ibibazo byose, si uko buri cyemezo cyashimwaga na bose. Ahubwo ni uko muri ibyo byose twabonye ubuntu bw’Imana buhagije, ko itadutereranye na rimwe kandi ko yadufashije gukomeza muri uyu murimo tuyizeye, tuyubashye kandi Imana yadukoreye byiza, natwe turishimye.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva wari uhagarariye Perezida wa Repuburika muri uyu muhango, yibukije amadini n’atorero ko basangiye na Leta inshingano ikomeye yo guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kugira ngo ibi bigerweho, birasaba ko twongera imbaraga mu bufatanye dusanzwe dufitanye ndetse no guharanira ko intego twihaye tuzishyira mu bikorwa uko bikwiye. Twese icyo twifuza ni ukugira imiryango ikomeye kandi itekanye, aho abayigize barangwa n’indangagaciro nziza zibereye Umunyarwanda, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yasabye amadini n’amatorero muri rusange kongera imbaraga mu bikorwa byo gutegura abagiye kubaka ingo, mu rwego rwo kurushaho kubaka imiryango itekanye, kuko ibibazo byo mu miryango bidasenya imibereho n’ubukungu by’abayigize gusa ahubwo bisenya n’Igihugu.

Musenyeri Dr Gahima yari asanzwe ari Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Gahini, akaba yaratorewe kuba Arikiyepiskopi mukuru mushya w’Itorero Anglican mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *