October 25, 2026

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

 APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na Rayon Sports, yasezerewe muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup atarenze ijonjora rya kabiri, akaba agomba guhita agarukango akomeza shampiyona y’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026 ni bwo habaye mikino yo kwishyura, aho ikipe ya APR FC yari yagiye mu Misiri yakirwa na Zamalek SC mu mukino wa CAF Champions League wo kwishyura, maze itsindwa igitego 1-0.

Icyo gitego Zamalek SC cyaje gisanga n’ubundi 1-0 yari yatsinze iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda i Kigali mu mukino ubanza, nuko APR FC isezererwa ityo itsinzwe igiteranyo cy’ibitego 2-0.

Ubwo uyu mukino wa APR FC na Zamalek SC wabaga, ikipe ya Rayon Sports muri Mozambique na yo yari irimo guhatana na Black Bulls FC mu mukino CAF Confederation Cup wokwishyura, uyu mukino urangira amakipeyombi anganyije ibitego 2-2.

Ibi ntacyo byamariye Rayon Sports kuko yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, bivuze ko yahise na yo isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ibi byatimye rero amakipe yombi yari ahagariye u Rwanda mu mukino nyafurika asezererwa, akaba agomba kugaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru.

Uretse aya makipe y’u Rwanda, ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani ariko isanzwe ikina shampiyona y’u Rwanda kuva umwaka ushize wa 2025, yasezerewe na Horoya AC yo muri Guinnea kuri penaliti 5-3 nyumo yo gutsinda 1-0, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, kibaba cyari igitego cyo kunganya, kuko yari yatsindiwe muri Guinnea 1-0 mu mukino ubanza, biba igiteranyo cya 1-1, ni ko kwiyambaza amapenaliti.

Amakipe ya Zamalek SC na Horoya AC yahise abona itike y’icyiciro cy’amatsinda ya CAF Champions League, mu gihe ikipe ya Black Bulls FC yo muri Mozambique yageze muri iki cyiciro muri CAF Confederation Cup.

Biteganyijwe ko amakipe ya APR FC na Rayon Sports agaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru, agahita yitegura gukomeza shampiyona y’u Rwanda, dore ko anafite imikino y’ibirarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *