October 25, 2026

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

 Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, maze wangiza ibyumba bine by’amashuri ku ishuri ribanza rya Murama, aho wasakambuye ibisenge by’ibyumba by’amashuri ane byose bivaho, ku bw’amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke.

Ababonye biba bavuze ko uyu muyaga wari ukomeye cyane nubwo nta mvura yari irimo kugwa ubwo iyi mpanuka yabaga, kuko watwaye ibisenge by’aya mashuri ndetse bimwe bigwa kure yayo.

Umwe mu baturiye iryo shuri yagize ati “Imvura yabaye nk’inkuba, nyuma haza umuyaga wonyine, tubona ibisenge by’amashuri bigiye mu kirere. Twagize amahirwe kuko hari ku munsi abana batize, ku buryo nta wakomerekeye muri iyo mpanuka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeje ko ibyumba bine byangijwe n’umuyaga, buvuga ko bwatangiye gushaka uburyo abanyeshuri bazakomeza amasomo mu gihe hagitegurwa uko ibyumba byasenyutse bisanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko ubuyobozi burimo gukorana n’Umurenge wa Murama kugira ngo hashakwe aho abanyeshuri bigira by’agateganyo.

Yagize ati “Turimo gukorana n’umurenge kugira ngo turebe uko abana bakomeza kwiga. Turateganya guhuza abanyeshuri biga mu mwaka umwe, urugero nk’abo mu mwaka wa mbere A na B bakigana, mu gihe dusana ibyumba byabo. Turanatekereza gukoresha n’ahandi bashobora kwigiramo, nko mucyumba cy’abarimu n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi badakwiye kugira impungenge, kuko abashinzwe imyubakire boherejwe kureba ibyangiritse, no kugaragaza ibikenewe kugira ngo ibyumba bisanwe vuba.

Ishuri Ribanza rya Murama risanzwe rifite ibyumba 16 by’amashuri, hakaba hangiritse bine, gusa ngo ntibikwiye gutera impungenge ababyeyi ngo bareke kohereza abana ku ishuri, kuko ubuyobozi bwemeje ko bugiye kwihutisha isanwa ryabyo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2026, hazagwa imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi, hirya no hino mu gihugu.

Iki kigo cyari cyavuze kandi ko muri uku kwezi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.

Abaturage bagirwa inama yo gusuzuma ko ibisenge by’inzu zabo biziritse neza kuko nk’uko amakuru abivuga, hashobora kubahoumuyaga mwinshi watwara ibisenge by’inzu, nk’uko byagenze kuri iri shuri rya Karama muri Kayonza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *