November 9, 2026

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro begukanye ibikombe mu mikino yateguwe na UN

 Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro begukanye ibikombe mu mikino yateguwe na UN

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), begukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, volleyball no kwiruka intera ndende, yari yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa UN wa 2026.

Muri iyi mikino yabanye Ku wa 24 Ukwakira 2026, mu mupira w’amaguru, ikipe ya RWANBATT-3 yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda ikipe ya UN House ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wa volleyball, ikipe ya RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe, mu gihe RWANBATT-3 yabaye iya kabiri.

Amakipe yahawe ibikombe na Ambasaderi Anita Kiki Gbeho, uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo (SRSG), wayashimiye ku ntsinzi n’umusaruro mwiza yagaragaje muri ayo marushanwa.

Hagati aho, i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, ikipe ya RWANBATT-2 yitabiriye irushanwa ryo kwiruka intera ndende ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa UN wa 2026, ribera ku cyicaro cya UNMISS.

Abasirikare b’u Rwanda bitwaye neza cyane mu isiganwa ry’abagabo, aho begukanye imyanya ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu.

Abatsinze bahawe imidari na Bwana Alfred Orano, uyobora ibiro bya UNMISS muri ako karere (Head of Field Office), mu rwego rwo gushimira ubuhanga n’umusaruro mwiza bagaragaje.

Izi ntsinzi zigaragaza ubwitange, ubufatanye n’ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda, haba mu kazi ko kubungabunga amahoro no mu bikorwa by’imikino.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *