September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Politiki

Abadepite bamaganye imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU igaragaramo kuvogera u Rwanda

Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ifite ingingo zirimo isabira Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranywe mu nkiko kurekurwa.

Abadepite bavuga ko imyanzuro y’iyi Nteko ya EU ikubiyemo agasuzuguro no gutesha agaciro Abanyarwanda, kuvogera ubwisanzure bw’ubucamanza bw’u Rwanda ndetse n’ubusugire bw’Igihugu.

Ku rundi ruhande, Inteko Rusange ya Sena na yo yateranye kuri uyu wa Mbere, isuzuma ibikubiye mu myanzuro y’Inteko ya EU.

Abasenateri bamaganye iyo myanzuro, bashimangira ko u Rwanda ari Igihugu cyigenga kandi kigendera ku mategeko n’imiyoborere yacyo, inagenwa n’Abanyarwanda. Bagaragaje ko nta gihugu gifite ububasha bwo kuvogera imikorere y’inzego z’ubutabera, kandi ko politiki y’u Rwanda idakwiriye gukoreshwa n’umuntu mu nyungu zidafitiye Abanyarwanda akamaro.

Titi Léopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video