Ku bufatanye n’Ikigo cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (FCDO), Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), cyashyikirije telefone zikoranye ikoranabuhanga rigezweho (Smart Phones), icyiciro cya mbere cy’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere (Para Social Workers – PSWs).
Izi telefone zizajya zifashishwa mu kunoza imikorere yabo ya buri munsi, cyane cyane mu gukurikirana, gutanga raporo no gutanga amakuru ku bikorwa bafasha ingo ziri muri Gahunda y’Igihugu yo Gufasha Abaturage Kwivana mu Bukene ku Buryo Burambye (National Strategy for Sustainable Graduation).
Gahunda yo gutanga izi telefone yatangiye ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025. Icyiciro cya mbere cy’abahawe izi telefone kigizwe n’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere bose b’Akarere ka Rulindo, ndetse n’abo mu Kagari ka Rugimbu ko mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke. Biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere.
Abahawe izi telefone batangaje ko zigiye kuborohereza mu kazi, cyane cyane mu gutanga raporo ku gihe, gukurikirana imiryango bafasha, no gutanga amakuru ku bikorwa by’iterambere bakorana n’abaturage mu midugudu yabo.
Daniel Nshizirungu, uhagarariye Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere bo mu Murenge wa Bushoki w’Akarere ka Rulindo, avuga ko izi telefone zizabafasha kurushaho kunoza imikorere kuko ubusanzwe bajyaga bagorwa no kubona uko bamenyekanisha ibikorwa baba bakoze.
Ati “Mbere twajyaga dukora ariko ugasanga turahura n’imbogamizi zo kubasha gutanga raporo ku bikorwa tuba twakoze. Rimwe na rimwe ugasanga umuntu akeneye gufata ifoto nziza igaragaza aho abaturage akurikirana bageze biteza imbere, ariko ntabone uburyo ayifata. Uburero tugiye kujya dukora neza ku buryo buri munsi tuzajya tugaragaza ishusho y’abaturage dukurikirana mu iterambere”.

Mugenzi we Janvier Iradukunda, uhagarariye abanda mu Kagari ka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga w’Akarere ka Gakenke, ati “Mbere wasangaga dukora akazi ari nko kwirwanaho mbese ugasanga biragenda nabi kubera ko nta bikoresho twari dufite. Ubu rero tugiye kurushaho kunoza imikorere kubera izi telefone muduhaye zigezwe. Turizeza LODA kurushaho kwegera abaturage no kugaragaza ibikorwa byacu”.
Ubuyobozi bwa LODA buvuga ko izi telefone zizongera umusaruro w’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere, by’umwihariko mu kubafasha gukurikirana ibikorwa by’abaturage bari muri gahunda ya ‘Graduation’.
LODA kandi isaba abahawe izi telefone kuzirikana ko ari ibikoresho by’akazi, bakaba basabwa kuzifata neza ndetse bakirinda kuzikoresha mu bikorwa bidahuye n’inshingano zabo za buri munsi. Izi telefone zikoranye ikoranabuhanga rituma aho ziri hose hashobora kumenyekana, kandi ntizemera indi mirongo uretse iyo LODA yahaye Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this