Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27 wabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga, noneho ku munota wa 12 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Issa Djiguiba ku ishoti rikomeye yateye, umunyezamu ntiyabasha kuwuhagarika.
Rayon Sports yakomeje gukina neza mu minota 25 ibanza, ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Iradukunda Elie Tatou wari wagoye ubwugarizi bwa APR FC.
Icyakora mu minota ya nyuma y’igice cyambere, APR FC yakajije ubusatirizi ishaka igitego cyo kwishyura, ari ko ihusha ibitego byabazwe.
Ibi byaje no kuyihira kuko ku munota wa 45, Rutahizamu William Togui, yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura, nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Rayon Sports, nuko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu igice cya kabiri nabwo APR FC yakomeje gukina neza ubona irusha Rayon Sports guhererekanya umupira, kugira ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri. Uku gusatira kwatumye Memel Dao aha Djibril Ouattara umupira mu rubuga rw’amahina, ariko uyu uwushyize ku mutwe awutera hejuru y’izamu.
Mu minota ya nyuma y’umukino amakipe yombi yongereye imbaraga mu gusatira ashaka igitego cy’intsinzi, ariko gutera mu rushundura biyabera ibamba kuko ku mpande zombi abazamu bihagazeho, bituma umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona, Rayon Sports nyuma yo gucyura inota rimwe yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota icyenda, naho APR FC ijya ku mwanya wa 12 n’amanota umunani.
