Abadepite bamaganye imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU igaragaramo kuvogera u Rwanda
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ifite ingingo zirimo isabira Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranywe mu nkiko kurekurwa. Abadepite bavuga ko imyanzuro y’iyi Nteko ya EU ikubiyemo agasuzuguro no gutesha agaciro Abanyarwanda, kuvogera ubwisanzure bw’ubucamanza bw’u Rwanda ndetse n’ubusugire bw’Igihugu. Ku rundi ruhande, Inteko Rusange ya Sena