Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiboroherwa no gukoresha bimwe mu bikorwa by’isuku
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko umuco w’isuku n’isukura ukiri ikibazo gikomeye, by’umwihariko ahubatse ubukarabiro bukoreshwa mu bihe by’ibyorezo, aho batanga urugero nka Nyabugogo kuko ari ihuriro ry’abajya mu ntaraza z’Igihugu ndetse n’abaza mu Mujyi wa Kigali. Bamwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi baganiriye n’umunyamakuru wa ubumwe.com bavuga ko ubukarabiro bwubatswe