#Expo2026 irakomanga: Abamurika ibikorwa basaga 500 bariteguye, nawe urararitswe
Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi mu Rwanda ku nshuro ya 29 (Expo 2026), rizaba kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 17 Kanama 2026, rikazabera ku kibuga cy’imurikagurisha cya Gikondo i Kigali, nk’uko byatangajwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM). Nk’imurikagurisha ngarukamwaka rikomeye kandi rifite izina kurusha ayandi mu Rwanda,
