Vatikani :Umwotsi w’umukara wongeye kugaragara, Papa mushya ntaratorwa.
Ku munsi wa kabiri w’inama y’abakardinali (conclave) ibera i Vatikani, umwotsi w’umukara wongeye kugaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uvuye kuri chapelle ya Sistine, ikimenyetso cy’uko amatora ya kabiri yo gushaka umusimbura wa Papa Fransisiko atigeze atanga umwanzuro. Abakardinali batorera mu ibanga rikomeye, batari kumwe n’abakirisitu, bakomeje gushakisha uzasimbura Papa Fransisiko uherutse kwitaba