Guverinoma y’u rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, rivuga ko ku bufatanye n’Ubwami bw’aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru rwatanze toni 40 z’imiti n’ibiribwa byo kugoboka abagizweho ingaruka n’intambara yo muri Gaza.
Ni itangazo rigira riti “Guverinoma y’u rwanda mu bufatanye na Hashemite Kingdom of Jordan, muri iki cyumweru, rwohereje imizigo ibiri y’ibikoresho by’ububatazi byagenewe gufasha abo muri Gaza.
U Rwanda rutanze imfashanyo yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo mu muri Gaza muri Palestine ku nshuro ya kane, ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas.
Imfashanyo zatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda zirimo iya toni 20 zigizwe n’ibiribwa n’imiti, ikaba yaherukaga gutanga indi nkunga muri Gicurasi 2025, na bwo yanyujijwe mu muryangoJjordan Hashemite Charity Organization.
kuri iyi nshuro, guverinoma y’u rwanda yatanze toni 40 nk’uko bigaragazwa n’itangazo yashyize hanze na yo igizwe n’ibiribwa n’imiti, n’ubundi “byakiriwe na amman wo mu muryango jordan hashemite charity organization.”
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda nabwo rwari rwatanze izindi toni 16 zari zirimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, na byo byo gufasha abari mu kaga kubera iyo ntambara.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Guverinoma y’u Rwanda na bwo yari yatanze inkunga yo gufasha abo muri Gaza bagizweho ingaruka n’intambara, aho icyo gihe bwo hari hatanzwe toni 19 z’ibiribwa byarimo n’ibigenewe abana.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this