RSSB yashyizeho urubuga rushya rworohereza abishyura imisanzu y’abakozi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwamuritse urubuga rushya rwa ‘Ishema’, ruzunganira abakoresha mu kwishyura imisanzu y’abakozi babo ya buri kwezi ku gihe, bitabasabye kujya kuri RSSB cyangwa ahandi byajyaga bikorerwa. Urubuga Ishema rwamuritswe ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, rwatangiye gukorwa mu mwaka ushize wa 2024, rukaba rurimo gukoreshwa n’abakoresha ibihumbi 11, mu
