Mbese abana ba Adamu na Eva babyaranye hagati yabo?
Iki ni kimwe mu bibazo byibazwa n´abantu benshi, ndetse akenshi abantu batandukanye bakabijyamo impaka, kandi ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ukwemera ndetse n’ubumenyi bw’imibereho y’abantu. Muri Bibiliya, igitabo cy´Itangiriro kivuga ko Adamu na Eva ari bo bantu ba mbere Imana yaremye, bakaba ari bo bakomokaho abantu bose. Ariko ikibazo kijya kibazwa ni uburyo abana babo, nk’uko