Menya indwara ya ‘Psoriasis’ benshi bitiranya n’ibihushi
Abantu benshi batekereza ko indwara ya Psoriasis ari ibihushi byo ku mubiri ndetse bagahera ubwo bayoboka imiti y’ibihushi, nyamara ari indwara ifata uruhu irangwa n’ibimenyetso byo kuzana uduheri duto tumeze nk’amahumane, tugenda dukura kugeza tubaye ibintu binini ku ruhu bisa n’ibihushi. Ni indwara iza, nta kintu kiyitera kizwi, icyakora ushobora kuyikura mu ruhererekane rw’ibisekuru, irangwa
