Dore akaga gaterwa n’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Oleg Zaitsev aragenda anyura mu ruganda ruri i Almaty muri Kazakhstan, aho abakozi benshi barimo gutandukanya ibice bya mudasobwa n’amatelevisiyo bishaje. Uyu mugabo w’imyaka 59 ni umuyobozi mukuru w’ikigo gikora isubiranyamwuga (recycling) ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Yagize ati “Ibintu byangiza biri mu myanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kwanduza ubutaka n’amazi, bikagira ingaruka ku bidukikije no ku mutekano
