Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame, bamwe mu Banya-Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye muri Tanzania ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026, aho yari mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye umubano mwiza ukomeje kuba hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse n’uko abaturage b’impande zombi bakomeje kuwungukiramo.
Yagize ati “Uyu munsi Perezida Samia nanjye, twagiranye ibiganiro byiza byubakiye ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byacu.”
Yunzemo ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banya-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”
Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu nzego zirimo ubucuruzi ndetse no gutwara ibintu byaba ibiva ku isoko mpuzamahanga bijya mu Rwanda, cyangwa ibiva mu Rwanda bijya ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ndagushimira cyane Nyakubahwa Perezida n’Abanye-Tanzania bose ku bwo kuba abaturanyi beza n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byacu. Tanzania ni umufatanyabikorwa w’imena ku Rwanda. Mu myaka yashize, twongereye imbaraga ubufatanye bwacu mu nzego zirimo ubucuruzi no gutwara ibintu, bifasha u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko ibigo by’ishoramari bitandukanye bya Tanzania byashoye imari mu Rwanda, n’ibyo mu Rwanda byashoye imari muri Tanzania, byabaye ingenzi ku bukungu bw’igihugu cye.
Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, harimo kurebera hamwe uko hakongerwa ingano y’ubucuruzi ibihugu byombi bikorana.
Ati “Twatewe imbaraga n’intambwe imaze guterwa, kandi twiteze gushyira mu bikorwa imishinga yacu ihuriweho. Ubufatanye bwacu muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika Yunze Ubumwe, bugaragaza aka kazi ko kwihuriza hamwe muri iki gihe cy’ibibazo, Akarere kacu kagomba kuguma kunze ubumwe ku cyerekezo gisangiwe cy’iterambere n’ubufatanye.
Titi Léopold
