May 12, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru Ibidukikije

DORE UKO IBITI BIHANA AMAKURU MU GIHE HABAYEHO UBWIRAKABIRI

Iyo habayeho ubwirakabiri bw’izuba (éclipse solaire), isi yose ihagarara.
Ibinyabuzima bihindura imyitwarire, naho abantu bagahindukira bareba mu kirere kugira ngo bashimishe amaso kuri urwo rukerera rw’umunsi ruhindutse ijoro. Ariko no mu ishyamba, hari amayobera aba arimo kuba. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi  bwakozwe n’itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi bo muri Southern Cross University (SCU) yo muri Ositaraliya na Institut italien de technologie (IIT) ry’u Butaliyani, bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Royal Society Open Science, ibiti bishobora kuvugana no gusangiza bigenzi byabyo ubumenyi ndetse n’amakuru.
Iyo habaye ubwirakabiri, ibiti bimaze igihe kinini bibaho byohereza ubutumwa ku bito, bibibwira ko icyo gikorwa kiri hafi kuba, kugira ngo bitangire kwitegura.

Ibiti bikoresha ibimenyetso bya bioélectricité (udushanyarazi tw’ibimera)

Ibiti, ibimera, n’inyamaswa bibarizwa mu ishyamba bigize isi yihariye ifite ubuzima buyigenga. Uburyo ibyo bice byose bivugana hagati yabyo ntiburamenyekana neza. Ariko iyo witegereje cyane, wumva nk’aho ishyamba ririmo ubutumwa bwinshi butumvikana. Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi bahisemo kwibanda ku ishyamba rya Costa Bocche, riri mu misozi ya Dolomites mu majyaruguru y’Ubutariyani, maze babasha kwerekana uko ibiti byitwa bouleaux  bikoresha ibimenyetso bya bioélectricité mu kwitegura ubwirakabiri.

Ibiti bimaze igihe kinini biriho ni byo biburira ibindi

Ibinyabuzima byose bigira uburyo bwo guhanahana amakuru hifashishijwe amashanyarazi (système électromagnétique). Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, nibwo buryo ibiti bya bouleaux bikoresha kugira ngo biburire ibindi ku bishobora guhinduka mu bidukikije, mbere y’uko ubwirakabiri buba.
Abashakashatsi bifashishije insinga zifata ibimenyetso biba bitagaragara, bakoresheje uburyo bwa tekinoloji buhambaye kandi butarimo gukoresha ingufu nyinshi.

Basanze ibiti byakuze cyane ari byo byabimburiye ibindi kohereza ubutumwa. Bagize bati “Twabonye uburyo bushya bwo gusabana hagati y’ibiti tutari tuzi mbere, budashingiye ku guhanahana ibinyabutabire,” nk’uko byavuzwe na Prof. Alessandro Chiolerio wo mu kigo IIT. Yakomeje agira ati: “Ubu tubona ishyamba nk’itsinda ry’ibimera bivugira rimwe, aho kuribona nk’ibiti ku giti cyabyo.”

Ubu buryo bufasha ibiti kugabanya ingaruka ziterwa n’ubwirakabiri

Ariko se, ni iki ibiti bivugana?
Ibimera bishingira cyane ku mihindagurikire y’amanywa n’ijoro kugira ngo bikomeze imikorere isanzwe, nk’itembera ry’ibinyabutabire (nutriments) n’imicungire y’amazi. Igihe habaye ubwirakabiri rero, bishobora kubikururira ibibazo bikomeye, ndetse bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’igihe kirekire bw’igiti.
Kubera ubwo butumwa byohererezanya, ibiti bifata igihe cyo guhagarika imikorere imwe n’imwe kugira ngo birinde izo mpinduka. Umushakashatsi Monica Gagliano abivuga atya ati

“Ukuntu ibiti bimaze igihe kinini ari byo bireba mbere, bigahuza ibindi mu gisubizo rusange cy’ishyamba, byerekana akamaro bifite nk’inkingi y’ububiko bw’amateka y’ibyabaye mu bidukikije.Iyi nkomoko nshya igaragaza akamaro gakomeye ko kurinda amashyamba ashaje, kuko aba ari inkingi z’ubudahangarwa bw’ibinyabuzima kandi zigahora zibika no gusangira ubumenyi bw’ingenzi ku bidukikije,” niko arangiza avuga.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru geo.fr

Titi Leopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video