September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Ibidukikije

Igishanga cy’Urugezi kigaruye ubuzima bw’imisambi

Impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko hakwiye imbaraga mu kurengera inyamaswa zishobora gucika burundu, kubera ibikorwa by’abantu.

Izo nyamaswa zirimo inyoni zo mu bwoko bw’imisambi, isigaye ari micyeya cyane mu Rwanda ndetse no mu karare.

Umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) wihaye intego yo kurengera inyamaswa z’agasozi, uvuga ko byihutirwa cyane kurengera izi nyoni hitabwa cyane ku kurinda ibyanya zisanzuramo.

Igishanga cy’Urugezi kiri mu Karere ka Burera, mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni hamwe mu hantu mbarwa hakiboneka imisambi, uyu muryango ukaba uharanira ko ibikorwa bya muntu bikivogera birangira.

Kuri ubu muri iki gishanga harabarirwa imisambi 351, ivuye kuri 289 yari ihari mu mwaka wa 2024, nk’uko imibare y’ibarura umuryango RWCA watangaje mu kwezi gushize ibigaragaza.

Ahandi imisambi ishobora kuboneka ni mu gishanga cy’Akanyaru ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse no muri Pariki y’Akagera, ahegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Iki gishanga cy’Urugezi, cyashyizwe ku rutonde rw’ibikomye bitagomba kuvogerwa, gicumbikiye urusobe rw’ibyanyabuzima birimo ibimera, inyamaswa n’inyoni ndetse kikaba kibitse amazi menshi.

Aha ni hamwe mu hantu hacye umusambi ushobora kuba ndetse ukanahororokera.

Nubwo gifite aka kamaro, nticyorohewe n’ibikorwa by’abahaturiye bacyigabiza bashakisha imibereho y’umunsi ku wundi.

Ibi bikorwa ngo bibangamira cyane urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’iyi misambi.

Monique Umutoni ni umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurengera iki gishanga mu Muryango nyarwanda ushinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Agira ati “Hari abajya gushakayo ubwatsi bw’amatungo babutemana n’udusimba turimo tutabonwa n’amaso. Hari abangiza amagi y’izi nyoni. Hari abagore bajya gushakamo ubwatsi bwo kuboha ibirago bagurisha. Aba bose bangiza urusobe rw’ibinyabuzima rimwe na rimwe batabizi.”

Umuryango RWCA urengera inyamaswa z’agasozi ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima ni wo wita cyane kuri iki gishanga cy’Urugezi gicumbikiye inyamaswa nyinshi ndetse n’inyoni zitaboneka ahandi mu gihugu.

Ibi byiyongeraho amoko menshi y’ibimera ndetse n’amazi menshi akoreshwa n’ingomero z’amashanyarazi.

Bisaba gushaka abakozi barinda iki kibaya ubudasiba kugira ngo bakumire abagituriye bakunze kukigabiza ku bwinshi.

Patrick Munyeshyaka ni umwe muri bo. Avuga ko we yamaze kumenya akamaro k’iki gishanga nubwo avuga ko hari benshi azi barimo n’abo mu muryango we bajyaga bacyangiza.

Ati “Umusambi tuzi ko usigaye hacyeya mu gihugu. Nezezwa no kuba ukibasha kuboneka muri iki kibaya kitwegereye. Kubera ko nzi aho iyi misambi ikunda kuba, aho itorera n’aho iruhukira nzinduka kare kugira ngo abashimusi batantanga bakayihohotera.”

Umuryango RWCA uvuga ko ingamba zikomeye zo kurengera izi nyamaswa ndetse n’aho zituye ari ngombwa. Icyakora ngo ntizakora zonyine zitajyanye n’ibikorwa bifasha kubonera abaturage ibyo bajyaga gushaka muri iki kibaya.

Hashize imyaka 10 umuryango RWCA utangiye kwita ku misambi. Mu ibarura ry’imisambi wakoze bwa mbere mu mwaka wa 2017, mu Rwanda hari hari imisambi 487, none ubu igeze ku 1,245 nk’uko ibarura riherutse ryabigaragaje.

Kuri uyu muvuduko, biroroshye kubona ko izi nyoni zitororoka cyane, iyi ikaba impamvu ituma zikeneye kwitabwaho byihariye.

Dr Deo Ruhagazi ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo, akaba ari n’umuyobozi wungirije w’iki kigo.

Agira ati “Buri mwaka umusambi ushobora gutera amagi abiri, atatu cyangwa se ane. Udushwi tuvutse na two ntidukura twose kuko hari ibisimba biba bicyeneye kuturya. Hari igihe hakura tubiri cyangwa se kamwe”.

Ati “Ikindi, imisambi ikunda gutera amagi mu bishanga kandi na byo bitavogerwa. Nk’iriya twakuye mu ngo yo byari bigoye ko yororoka kuko itahatera amagi.”

Imwe muri iyi misambi yakuwe mu ngo z’abantu bari bayitunze nk’imitako. Iyi ibana ubumuga buhoraho nk’ubwo kutagira amababa, yaciwe n’abari bayitunze bayibuza kuguruka ngo igende.

Kubera ko iyi idashobora kwirwanaho mu gasozi, umuryango RWCA wayishyiriyeho icyanya cyiswe Umusambi Village, kiri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Aha ni ahantu igomba kuba igihe cyose isigaje ariko abashinzwe iki kigo bavuga ko kuhaba kwayo bigenda bikurura n’indi iturutse ahandi, hakaba hari icyizere ko izakomeza kwiyongera.

Titi Léopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video