Sosiyete ya AstraZeneca ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na PATH, yatangije gahunda yaguye yiswe Healthy Heart Africa (HHA), igamije guhangana n’ikibazo gikomeje cyo kwiyongera cy’indwara zifata impyiko (Chronic Kidney Disease/CKD) mu Rwanda, aho bavuze ko kurwanya indwara zitandura ari urugamba rwa buri wese.
Iyi gahunda mbere yari igamije kurwanya umuvuduko w’amaraso (hypertension), ariko ubu yaguye ibikorwa byayo birimo kurwanya indwara zibasira impyiko hamwe n’indwara z’umutima. Iyi sosiyete yashimiwe ubushake bwayo mu gukomeza gushyigikira inzego z’ubuzima, kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura hakiri kare, ndetse no guteza imbere ubuzima bwiza ku Banyarwanda no ku Banyafurika muri rusange.
Iyi gahunda yaguye yatangirijwe mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo ku ya 5 Nzeri 2025, igaragaza icyerekezo cya HHA cyo kwigisha gahunda zo kwirinda no guhangana n’indwara zitandura. Mu rwego rw’ubuzima iyo gahunda yahereye hasi mu baturage, kuko aribo bagomba kubyumva mbere.
Iyi gahunda igamije gupima, gusuzuma hakiri kare no kuvura indwara nka hypertension na CKD, ndetse inashyigikire abaganga n’abaforomo ibaha ibikoresho n’amahugurwa yo gutanga ubuvuzi bukenewe kandi bwihuse.
Iyi gahunda bigaragara ko yaje ikenewe, kuko izi indwara zifata impyiko zibasira abantu barenga Miliyoni 850 ku Isi hose. Afurika, aho abarwayi bagereranywa na 15.8%, iri mu bice bigirwaho ingaruka cyane.
Ubu buryo bushya kandi bujyanye n’umwanzuro w’Inama y’Isi yita ku Buzima (World Health Assembly) ku byerekeye ubuzima bw’impyiko, aho usaba za guverinoma n’abafatanyabikorwa gushyira imbere gahunda yo kwirinda hakiri kare, gupima no kuvura CKD, nk’uburyo bw’ingamba zo kurwanya indwara zitandura (NCDs).
Indwara zifata impyiko zigaragazwa nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange mu Rwanda. Nk’uko byagaragajwe mu kinyamakuru BMC Health Services Research, ubwandu bwa CKD muri Afurika bugera kuri 15.8%, naho muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bukagera kuri 13.9%.
Mu Rwanda, 47.7% by’impfu zose zibera mu bigo nderabuzima ziterwa n’indwara zitandura, zirimo diyabete, indwara z’umutima n’udusabo (cancers), (Imibare ya Vital Statistics 2024). Ibintu bitera izi ndwara ni nk’umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije n’imyitwarire idahwitse mu buzima, bikagira uruhare mu kwiyongera kwa CKD no kongera ingaruka zayo ku barwayi, imiryango yabo n’ubuzima rusange.
Deepak Arora, Umuyobozi w’Ibiro bya AstraZeneca mu gace ka Afurika, mu butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga yagize ati “Healthy Heart Africa (HHA) si gahunda gusa; ni uburyo bushobora gukoreshwa henshi bwo gukomeza inzego z’ubuzima ku rwego rw’ibanze, bushingiye ku bufatanye hagati ya Leta n’abikorera”.
Ati “Tubinyujije mu gupima no kuvura indwara mu rwego rw’ibanze, dufasha u Rwanda kugera ku ntego z’ubuzima bw’Igihugu ndetse no kunganira icyerekezo 2063 cya Afurika, ndetse n’intsinzi y’Isi yose mu kwagura serivisi z’ubuvuzi kuri bose. Ubu ni bwo buryo bwo kwihutisha intambwe izana impinduka zifatika kandi zirambye.”
Dr. Florence Sibomana, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri PATH Rwanda, yagize ati “Twishimiye gufatanya na AstraZeneca muri iyi gahunda ikomeye. Kongera HHA ikajyana no kuvura indwara z’impyiko bizatuma dukoresha uburyo bwo kwegera abaturage, n’ubumenyi buzatangwa mu nzego z’ubuzima kugira ngo abantu benshi bafite izo ndwara babashe kubona ubuvuzi bakeneye. Dufatanyije, turimo gukora ibishoboka byose ngo tugabanye ingaruka z’indwara zitandura ku miryango n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, na we wari witabiriye uwo muhango, yavuze ko gushishikariza abaturage kwirinda ndetse no kwipimisha indwara zitandura, bizajya bishishikarizwa abaturage mu bikorwa bitandukanye bya Leta birimo umuganda, inteko z’abaturage n’ahandi hose abaturage bahurira.
Gahunda ya Healthy Heart Africa yatangijwe bwa mbere muri Kenya mu 2014, ubu ikaba ikorera mu bihugu icyenda bya Afurika birimo n’u Rwanda, aho imaze gukora igenzura ry’umuvuduko w’amaraso inshuro zirenga Miliyoni 75, guhugura abakozi b’ubuzima basaga 11,890 no gushyira mu bikorwa serivisi mu bigo by’ubuzima 1,600.
Kubera iyagurwa ry’iyi gahunda mu Rwanda, izakomeza gushyira mu bikorwa intego yayo yo kongera ubumenyi, gutanga serivisi zo gupima no kuvura hakiri kare, gukomeza inzego z’ubuzima, no guteza imbere ubuvuzi buboneye kuri bose mu kurwanya indwara zitandura.
Titi Léopold
Leave feedback about this