Mu gutangiza gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Shingiro mu Kagari ka Mugari na Mudende, bamwe mu bahejejejwe inyuma n’amateka bo muri utwo tugari bavuga ko bishimiye uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije, mu guhangana n’imihindagurikire yibihe.
Mupenzi Jean Pierre uhagarariye Ishyirahamwe ry’Ababumbyi mu Karere ka Musanze(COPORWA) na bagenzi be, bishimira uyu mushinga watangijwe.
Ati “Byadushimishije kuba badutekerejeho bakadutangiriza umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije, nk’abantu dutuye muri site nziza y’imiturire baduhaye amasuka, batwigisha gukora akarima k’igikoni, ibi nabyo bizadufasha kurwanya imirire mibi nk’uko Leta ihora ibikangurira buri Munyarwanda wese.
Mujawimana Liliane na we avuga ko kuba babahaye amasuka, byakemuye ibibazo bahuraga na byo birimo kubona akazi ko guhinga bakabura icyo bahingisha.
Akomeza agira ati “Badusobanuriye ko abagore ari twe duhura n’ingaruka cyane ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo, ni ahacu rero kugira ngo dukore imishinga iduteza imbere kandi itangiriza ikirere.”

Muhawenimana Martha, umukozi wa COPORWA ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, uburezi n’ubuzima ku basigajwe inyuma n’amateka, ari na we uhagarariye uyu mushinga wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko ku bagore, agaruka ku mpamvu bahisemo kuwutangiriza muri utu tugari 2 two mu murenge wa Shingiro.
Ati “Twahisemo gukorera muri utu tugari 2 kubera ko turimo abaturage benshi bavuye mu mashyamba kandi bakaba begereye ibiruga, ni byiza ko bagira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ryibihe barushaho kubungabunga ibidukikije”.
Muhawenimana akomeza avuga ko uyu mushinga uzamara amezi atandatu, aho biteganyijwe ko uzagera ku bafatanyabikorwa basaga 200.

Ingabire Alex, umunyamabanga nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko uretse kwigisha abahejejwe inyuma n’amateka kubungabunga ibidukikije, binyuze mu gukora imishinga mito ibateza imbere, bazajya babafasha no gusigasira umuco binyuze mu ndirimbo zitwa Intwatwa.
Ati “Twakoze umushinga wo kurwanya ihindagurika ry’ibihe mu rwego rwo kwigisha aba bafatanyabikorwa bacu, kugira ngo bagire ubumenyi huhagije ku kubungabunga ibidukikije ndetse no gusigasira umuco wacu gakondo, tubicishije muri izo mbyino zitwa Intwatwa, aho muri izo mbyino zizaba ziganjemo kwigisha abaturarwanda kubungabunga ibidukikije”.
Ingabire akomeza asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukomeza kuba hafi abaturage, kugira ngo ibikorwa byatangijwe bikomeze bisigasirwe kandi bizagere kuri bensi.
Rutabikangwa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugari, yashimiye ubuyobozi bwa COPORWA bwatangije uyu mushinga ugamije kubungabuga ibidukikije hirindwa imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Nk’abaturage batuye mu Kagari ka Mugari, iki ni igikorwa twakishimiye kuko kizaduteza imbere, aho kirimo ibice bitandukanye nko kubungabuga ibidukikije, guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa, kubigisha gukora uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse aya masuka bahawe azabafasha gukora imirimo ibateza imbere.”

Rutabikangwa yakomeje asaba abaturage bahawe ibikoresho kubifata neza no kubisigasira, kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kwigishwa kubyina imbyino gakondo, ndetse bakabisakaza no muri bagenzi babo.
Mu gutangiza uyu mushinga uterwa inkunga na Right and Resources Initiative (RRI) yo mu gihugu cya Canada, ku bufatanye na Repleac Saus Regional en Afrique, ugashyirwa mu bikorwa na COPORWA, hatanzwe amasuka 100 ku bafatanyabikorwa.



Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this