September 13, 2025
Kigali City - Rwanda
Ibidukikije

Musanze: Imihindagurikire y’ibihe, imbogamizi ku bagore basigajwe inyuma n’amateka

Abagore bo mu basigajwe inyuma n’amateka ni bamwe mu bagirwaho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire y’ibihe, kuko usanga mu miryango bashatsemo aribo bafite inshingano nyinshi mu rugo, haba gushaka amazi ndetse no gushaka inkwi zo guteka, bakagaragaza ko akenshi nk’iyo ari mu gihe cy’imvura cyangwa impeshyi hose bibagora.

Aba bagore bavuga ko yaba mu mpeshyi ikabije bagorwa no kubona amazi yo gukoresha mu ngo, ndetse no mu itumba bakagorwa no kubona inkwi zo guteka cyane ko aribo bonyine bireba.

Nyirabarimenshi Sharine yagize ati “Nta mugabo ujya kuvoma ni twe tujyayo kandi iyo izuba ryavuye ari ryinshi amazi arabura, ukamara na kabiri utayabona kuko bisaba kugenda mu gitondo ukageza nka saa kumi, ugasanga n’ikiraka wari kujyamo ntukigiyemo, imibereho ikagorana”.

Nyirambabazi Florida nawe ati “Ntitugira amashyamba ngo dutememo ibiti, iyo imvura iguye rero ugasanga turaburaye ku bwo kubura icyo ducana, ugasanga n’amazi umwana agiye kuvoma yiriweyo, ntabashe kujya kwiga kubera kubura amazi”.

Nyirambabazi avuga ko kutagira amashyamba batemamo ibiti byo gucana bakajya gutashya ari imbogamizi ku bagore

Nyirakomine Esperance ati “Ahanini tugorwa no kubona inkwi zo gucana, ariko nibaduha izo mbabura zicanwamo urukwi rumwe tuzaruhuka guhora mu mashyamba dutashya”.

Rudatinya Jean de la Paix ni umugabo na we ubona ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku bagore kuruta abagabo ati “Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku bagore cyane cyane, kuko aribo bagira umwihariko mu mirimo nko gutashya, kuvoma, bakavunika cyane, ariko nibabona izo mbabura za Canarumwe hari imvune zizavaho”.

Ibi bibazo bibangamiye abagore basigajwe inyuma n’amateka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda witwa COPORWA, ukaba ugiye gutangiza  umushinga mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Shingiro, uzabafasha guhangana na bimwe mu bibazo bitewa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Rudatinya avuga ko abagore basigajwe inyuma n’amateka aribo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigeraho cyane kurusha abagabo

Muhawenimana Marthe, Umukozi wa COPORWA ushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abasigajwe inyuma n’amateka mu Gihugu hose, akaba ashinzwe n’uburezi bw’abana n’ubuzima bwabo, avuga ko mu rwego rwo gufasha aba bagore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, harimo no kugorwa no kubona inkwi, mu byo bazabafasha harimo no kubaha imbabura za Canarumwe.

Ati “Mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, umugore kuko ari we uhura n’ibibazo bitandukanye mu muryango, tuzabaha imbabura za Canarumwe  kuko umwotsi uri mu bihumanya ikirere, ariko nibacana urukwi rumwe ntabwo abagore bazavunika bajya gutashya inkwi nyinshi, bazakoresha urukwi rumwe usange imvune zigabanutse kuko imirimo iba ari myinshi kuri bo”.

Ni umushinga uzakorera mu Tugari tubiri two mu Murenge wa Shangiro, aritwo Mudende na Mugari harimo kwigisha abagore bagera ku 100 kubyina imbyino gakondo zabo zitwa Intwatwa, batanga ubutumwa bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muhawenimana Marthe ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abasigajwe inyima n’amateka muri COPORWA

Mukanyandwi Marie Louis

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video