September 13, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Musanze/Shingiro: Abasigajwe inyuma n’amateka bahamya ko bahinduye imyumvire babikesha COPORWA

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, kuri ubu usanga barahinduye imyumvire aho mbere bari abagenerwabikorwa, ariko bakaba basigaye ari abafatanyabikorwa kuko bamaze guhindura imyumvire, bagakura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibafasha kwiteza imbere mu buryo bw’imibereho.

Mu guhindura imyumvire kwabo babihamisha kuba ubu batagitangirwa ubwisisangane mu kwivuza bose, kuko hari ababasha kwikorera bakayibona bakayitangira imiryango yabo ikivuza neza, mu gihe mbere bahoraga bategereje ko Leta ibatangira mituweli.

Si ibyo gusa kuko hari n’abasigaye bagerageza kurihirira abana ntibate amashuri bakabasha kwigana n’abandi ndetse bakagera kure, bakavuga ko guhindura imyumvire kwabo babicyesha COPORWA ishinzwe kubareberera idahwema kubaba hafi, byaba mu buryo bw’amahugurwa ndetse no kubashakira abaterankunga.

Bamwe mu basigijwe inyuma n’amateka baganiriye n’umunyamakuru wa ubumwe.com bavuze ko guhindura imyumvire byabafashije, kuko ubu hari aho bavuye n’aho bageze mu iterambere.

Nyakana Fabien wo mu Kagari ka Mudende Umurenge wa Shingiro, avuga ko mbere atarahindura imyumve yumvaga ko amafaranga abonye ari ayo kujyana mu kabari gusa, ariko ubu ayo abonye ahahira abana akanabarihira amashuri.

Ati “Iyo twabaga duteranye twabuzaga abana kujya kwiga, ariko njyewe ubu nahinduye imyumvire kuko mfite amaboko n’amaguru n’imbaraga ubu njya gukora abana bakajya kwiga, bakabona n’icyo barya. Mbere nabonaga udufaranga nkajya mu kabari, ubu najya mu kabari abana bakabaho gute? Bakiga gute ? Ko dushaka ko n’abana bacu biga! Ubu nakuye amaboko mu mufuka jya mu kazi k’ubukarane mbasha kwishura mituweli y’ibihumbi 15 mbere baranyishyuriraga, nkasaba bagenzi bajye ko bajya bakorera udufaranga bakajya mu matsinda nk’uko nayagiyemo nkora ubukarane, bizabafasha kwiteza imbere”.

Angelique avuga ko bahinduye imyumvire babasha kwiteza imbere

Tabita Angelique wo mu Kagali ka Nyamiyaga mu Murenge wa Mudende, avuga ko mbere bari batunzwe no ‘guceba’ mu kw’abandi, ariko ubu asigaye ahinga kugira ngo abana babone ikibatunga.

Ati “Ubu namaze guhindura imyumvire nsigaye mfite imirima ine mpinga, nabona amafaranga nkagura imbuto y’ibirayi, ibigori n’ibishyimbo ngatera byakwera abana bakarya, ariko  mbere si ko byari bimeze kuko twari dutunzwe no guceba tudashaka gukora. Ubu n’abana bacu bajya mu mashuri bakiga kuko numva abana banjye bajya ku ishuri bakiga nk’abandi”.

Mupenzi Jean Pierre utuye mu Kagali ka Mugari, Umurenge wa Shingiro ni Umusakazi mu muryango w’ababumbyi (COPORWA) uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Musanze, avuga ko mu bigaragara imyumvire iri kugenda ihinduka muribo.

Ati “Imyumvire yabo yari mu bituma batagera ku rugero rw’abandi nko kureka abana ngo bajye mu ishuri, ntibashake gutoza abana imirimo, bakumva ko icyo babonye uyu munsi ari cyo gikorwa k’ingirakamaro kuruta ko bakwiteganyiriza ejo hazaza. Ariko ubu hari abatangiye guhindura imyumvire bageze ku rwego rw’uko  babasha no kwitangira Mituweli, kuko hari imishinga ya Leta nka VUP ababashije kwibonamo, ya mafaranga bagenda bakata ku yo bahembwa bariyishyurira, nkabona ntako bisa kuko  twagakwiye gucika no ku bijyanye no gutegereza ibiva ahandi kandi twebwe  muri bariya twari abantu turya duteze amaramuko ku bandi. Rero muri twe n’iyo havamo umwe agatera intambwe biradushimisha cyane, kuko hari icyo aba afashije Igihugu na we ubwe akagira aho ava n’aho ajya”.

Mupenzi Jean Pierre uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Musanze

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Nyurwabake Theoneste, yashimiye abasigajwe inyuma n’amateka ko bahinduye imyumvire.

Ati “Hari ibyahindutse mu myaka nk’itatu itambutse, ubundi imyumvire ni yo ikomeye tugomba kugenda duhangana na yo, ariko kugeza uyu munsi hari ibirimo birakorwa kandi bigenda bitanga umusaruro, kuko ubundi mbere bishyurirwaga Mituweli hafi ya bose, ariko uyu munsi ntabwo ariko bimeze hari abayiyishyurira kandi ubona ko imibare yabo igenda izamuka ku buryo nka 70% uyu munsi bishyura Mituweli. Ni urugero rwiza rw’uko imyumvire igenda izamuka, kuko iyo habaye kumva ko ubuzima bwabo bagomba kubugiramo uruhare kugira ngo bugende neza, icyo kiba ari igipimo cy’imyumvire iri ku rwego rwiza”.

Ingabire Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, na we ashimira abagenerwabikorwa babo mu gundura imyumvire, na cyane ko ariyo ntego y’uyu mushinga.

Ati “Icyo twishimira cyane ni uguhindura imyumvire y’abafatanyabikorwa, icya mbere twabanje gushyiramo ingufu ni imyigire, kuko dushinga COPORWA abana basigajwe inyuma n amateka ntibajyaga mu ishuri. Tukimara kuyishinga twarebye icyakura abantu mu bwigunge n’ubujiji ndetse no guhindura imyumvire, dusanga ishuri ari cyo cya mbere kuko ni urufunguzo rw’ubuzima, tuza gukorana na MINALOC igafasha abana bakiga guhera mu mashuri abanza bakarangiza ayisumbuye ndetse na Kaminuza, ariko icyo gihe hari uwasigajwe inyuma n’amateka 1 gusa wize kaminuza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa COPORWA, Ingabire Alex

Ati “Coprwa ikimara kujyaho mu mikorere n’imikoranire myiza na Leta, MINALOC yashoboye gufasha  abana bagera muri 86 bajya kwiga Kaminuza, ariko kubera ya mvumvire twagiye duhindura, ubu hari n’abandi biga amashuri yisumbuye na Kaminuza, bikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa kigaragara COPORWA yakoze, kuko cyafashije abantu kugira aho bava n’aho bageze”.

COPORWA ni umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda watangiye mu 1995, ukaba ufasha abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda guhindura imyumvire, kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Nyurwabake Theoneste

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video