Umukambwe Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, urukiko rwo muri iki gihugu rwamukatiye gufungwa imyaka itanu (5) muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, amafaranga bivugwa ko yahawe n’igihugu cya Libya ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007. Icyo gihe Libya yari iyobowe na nyakwigendera Mouammar Kadhafi.
Sarkozy ufite imyaka 70 ubu, akimara gusohoka mu rukiko rwa Paris ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, yagize ati “Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzaryama muri gereza ariko nemye”, akaba abaye Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa wa mbere uhamijwe ibyaha ndetse agakatirwa gufungirwa muri gereza.
Icyakora, Nicolas Sarkozy ntiyahise ajyanwa muri gereza ako kanya akimara gukatirwa n’urukiko, ahubwo yasubiye iwe mu rugo, aho agomba kuzongera kwitaba urukiko ku itariki 13 Ukwakira 2025, icyo gihe akaba ari bwo umucamanza azamumenyesha umunsi n’isaha azinjirira gereza.
Iperereza ku byaha bya Sarkozy ryatangiye mu 2013, nyuma y’imyaka ibiri umuhungu wa Kadhafi, Saif al-Islam, amushinje kuba yaratwaye amamiliyoni y’Amayero ya se, kugira ngo amufashe mu bijyanye n’amatora birimo no kwiyamamaza.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, akaba ahamya ko ibyo akurikiranyweho bishingiye ku mpamvu zapolitiki.
Leave feedback about this