Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kubona amafaranga aturutse ku buhinzi bw’urutoki nk’uko byahoze mbere.
Ibi barabitangaza nyuma y’uko mu Mirenge ya Bushekeri na Karengera hubatswe inzu zigezweho (Green Houses), zituburirwamo imbuto y’urutoki ibasha guhangana n’uburwayi.
Ni umushinga watewe inkunga n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere mu turere dukennye (Funding for the Pro-Poor Development Basket Fund), gishyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).
Iki kigega kikaba giterwa inkunga na Guverinoma y’u Budage binyuze muri Banki y’u Budage y’Iterambere (KfW), iy’u Bufaransa binyuze mu Kigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD), ndetse n’iya Luxembourg binyuze mu Kigo cya Luxembourg gishinzwe Iterambere (LuxDev).
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, LODA n’abafatanyabikorwa barimo abahagarariye KfW, AFD na LuxDev, batangiye uruzinduko rugamije gusura imishinga y’iterambere iterwa inkunga binyuze muri Pro-Poor Development Basket Fund mu Turere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza.
Ubwo basuraga ibikorwa biri mu Karere ka Nyamasheke, abagize ayo matsinda basuye umushinga wo gutubura imbuto y’urutoki mu Karere ka Nyamasheke, banaganira na bamwe mu baturage bari basanzwe bahinga urutoki muri aka Karere.

Aba baturage bavuga ko mu Karere kabo bahoze bahinga urutoki rwinshi ndetse rukaba isoko ya mbere y’amafaranga, ariko ruza guhura n’indwara yitwa ‘Kirabiranya’ intoki zose ziruma.
Bavuga ko ubu bizeye kongera kubona amafaranga binyuze mu buhinzi bw’urutoki, kuko izi mbuto nshya zirimo gutuburwa zibasha guhangana n’uburwayi.
Cecile Musabe, utuye mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, avuga ko muri uyu murenge ari ho ha mbere heraga urutoki mu Karere kose ka Nyamasheke, ndetse ni bo bagemuraga ibitoki mu zindi Ntara harimo no mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Ubu turishimye kandi twiseye umusaruro. Tugiye gusubirana ubukire mu Murenge wa Bushekeri, nk’uko twagemuraga ibitoki mu zindi Ntara n’i Kigali, tugiye ngongera kubona amafaranga avuye mu rutoki”.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, avuga ko intego yo gutegura imishinga nk’iyi ari ukugira ngo abaturage batuye mu bice by’icyaro, babashe gukora ubuhinzi bubabyarira umusaruro bakabasha gutera imbere.
Nyinawagaga asaba abaturage begerejwe iyi mishanga yose kuyifata neza, kandi bakayibyaza umusaruro ukenewe.
Ati “Mbere na mbere turabashaba kubicunga neza, kugira ngo bikoreshwe icyo byagenewe, serivisi bahabwa bazihabwe neza. Iyo bicunzwe neza bituma bitangirika vuba, bikamara igihe kinini bityo amafaranga yani abonetse akajya ahandi serivisi nk’izo zitaragera aho kongera kugaruka hahandi”.

Uretse ubutubuzi bw’imbuto y’urutoki, muri aka Karere ka Nyamasheke hanasuwe imishinga y’uburezi, aho muri aka Karere hubatswe ibyumba bishya by’amashuri 29. Hasuwe kandi umushinga wo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Mwezi kiri mu Murenge wa Karengera, aho inyubako zacyo zari zishaje kuko harimo n’izubatswe mu myaka ya 1950.
Itsinda ry’abafatanyabikorwa mu Kigega cya Pro-Poor, ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe byakozwe neza kandi bashima ko abaturage ari bo bagira uruhare mu guhitamo imishinga ikorerwa aho batuye.

Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this