Kiliziya Gatolika n’umuryango w’Abapalotini baherutse kwakira inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Padiri Rwasa Chrysante, umupadiri wari umaze imyaka myinshi yitangira iyogezabutumwa mu Rwanda no mu mahanga. Yitabye Imana azize uburwayi, asize icyuho gikomeye mu bo bakoranye, mu bakirisitu yagiye aragira, no mu muryango mugari wa Kiliziya.
Padiri Rwasa Chrysante yavutse ku itariki ya 03 Ukuboza 1969, avukira i Masaka mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Ni umwana wa Gatanazi Christian, uherutse kwitaba Imana, na Nyirahabimana Marie. Amashuri abanza yayize i Masaka kuva mu 1976 kugeza mu 1986, naho amashuri yisumbuye ayakomereza i Ndera kuva mu 1986 kugeza mu 1992, aho yagaragaje imyitwarire myiza n’ubwitange byamuranze mu nzira y’umuhamagaro.
Nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimuhamagarira kuyikorera mu busaseredoti, Padiri Chrysante yinjiye mu rugendo rwo kwitegura ubupadiri akora Postulat kuva mu 1992–1993 i Cyarwa muri Butare. Yakomeje muri Novisiya mu 1993–1994 i Butare no muri Cameroun, aho yakomeje gukura mu buzima bwiyegurira Imana.
Yize Filozofiya kuva mu 1994–1996 muri Institut Saint Joseph Mukasa i Yaoundé muri Cameroun, ari naho yakoze amasezerano ya mbere ku ya 01 Ukwakira 1996. Yakomereje amasomo ya Tewolojiya kuva mu 1996–1999 muri Hekima College i Nairobi muri Kenya, ayakomereza mu byiciro by’umudiyakoni i Butare n’i Kinoni hagati ya 1999–2000.
Padiri Rwasa Chrysante yakoze amasezerano ya burundu ku ya 08 Ukuboza 1999 i Kinoni, ahabwa ubudiyakoni ku ya 26 Ukuboza 1999. Ku ya 29 Kamena 2000, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseredoti i Masaka muri Kigali, atangira ku mugaragaro urugendo rurerure rwo gukorera Imana n’abantu bayo.
Mu butumwa bwe, Padiri Chrysante yagiye ashingwa inshingano zitandukanye. Mu 2000–2001, yabaye padiri wungirije i Rutshuru, anaba ushinzwe guhamagarira urubyiruko umuhamagaro. Mu 2001–2003, yakoreye ubutumwa muri Côte d’Ivoire, akomeza kwagura ubunararibonye mu ivugabutumwa mpuzamahanga.
Agarutse mu Rwanda mu 2003–2005, yahawe ubutumwa i Kibeho, aho yabaye padiri ushinzwe umutungo wa kominote, padiri wungirije wa Paruwasi ya Kibeho ndetse n’umuyobozi w’Ingoro y’Abamariyale ya Kibeho. Uyu murimo yawukoze n’umutima w’ubwitange, yegera abakirisitu n’abagana Ingoro ya Bikira Mariya.
Mu 2005–2008, Padiri Rwasa yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo i Kigali. Yakurikiwe n’inshingano zo kuba Econome Régional w’Intara ya Sainte Famille n’umuyobozi wa kominote mu 2008–2010, ndetse akomeza kuba padiri ushinzwe umutungo wa Kominote Regional ya Gikondo mu 2010–2011.
Mu 2011–2012, yoherejwe i Kinoni aho yabaye padiri econome na padiri wungirije wa Paruwasi. Mu 2012–2014, yahawe ubutumwa mu Ruhango, aba umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe na padiri wungirije wa paruwasi. Nyuma y’amezi ane gusa, yagizwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango n’umuyobozi wa kominote, ashimirwa ubushobozi bwo kuyobora no guhuza abantu.
Mu 2014–2015, Padiri Chrysante yasubiye mu butumwa i Rutshuru, mbere yo kugaruka i Gikondo mu 2015–2017, aho yabaye umuyobozi wa Centre Saint Vincent Pallotti n’umuyobozi wungirije wa kominote. Kuva mu 2017 kugeza mu 2022, yongeye guhabwa inshingano zo kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, ari imwe mu nshingano zamuranze cyane.
Mu 2022–2025, Padiri Rwasa Chrysante yoherejwe mu butumwa i Montereau mu Bufaransa, agirwa umuyobozi wungirije wa kominote, akomeza kugaragaza ubwitange n’ubwiyoroshye byamurangaga. Ku ya 29 Kamena 2025, yahimbaje Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseredoti muri Paruwasi ya Gikondo, ari kumwe n’abandi bapadiri batatu bahuriye mu busaseredoti, mu byishimo n’ishimwe rikomeye ku Mana.
Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gushyingura Padiri Rwasa Chrysante uteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025. Hazabanza umugoroba wo kumusabira no kuzirikana ubuzima bwe ukurikirwe na Misa yo kumusabira.
Padiri Rwasa Chrysante yitabye Imana ku ya 16 Ukuboza 2025, akaba asize umurage w’umupadiri wuje ukwicisha bugufi, urukundo n’umurava mu murimo w’Imana. Abamuzi bose bazahora bamwibukira ku bwitange bwe n’urukundo yakundaga Kiliziya n’abantu b’Imana. Ruhukira mu mahoro, Padiri Chrysante.
Titi Léopold

Leave feedback about this