Isuzuma mpuzamahanga mu burezi rya PISA ribaye ku nshuro ya 9 mu Rwanda, akaba ari inshuro ya mbere baryitabiriye, ibizavamo bizatanga icyizere cy’uburyo bazitegura irizaba mu myaka ine iri imbere.
PISA (Programme for International Student Assessment) ni isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD). Rikorwa buri myaka itatu rigapima ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gusoma no gusobanukirwa imibare na siyansi.
Icy’ingenzi muri PISA ni uko itareba gusa ibyo abanyeshuri bibuka mu masomo, ahubwo ireba uko bashobora gukoresha ubumenyi bafite mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Nubwo ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri suzuma, bamwe mu bana b’abakobwa biga mu bigo byaryitabiriye bahamya ko ryabatinyuye mu gukunda siyansi, kuko mbere bari bafite imyumvire y’uko amasiyansi ari ay’abahungu bo batayashobora.
Bamwe mu bana b’abakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa Ubumwe.com, bamubwiye uburyo isuzuma rya PISA ryabatinyuye mu gukunda Siyansi batinyaga.
Giramata Françoise wiga mu mwaka wa gatatu w’amashyri yisumbuye wakoze irir suzuma ati “Ni isuzuma ryatumye abana b’abakobwa twitinyuka kuko akenshi twishyiragamo ko siyansi ikomera, ariko baduhaye umwanya nk’urungano tutavuze ko turi guhararinira imyanya yo kuba aba mbere, baduha ibizami. Byadutinyuye, ubu aho nagera nk’umwana w’umukobwa, sinatinya kwiga siyansi kuko bampaye kwibohora ngo nkore uko mbyumva”.
Uwimana Iriham na we yagize ati “Amasiyansi ubundi twari tuzi ko ari ay’abahungu tukayabaharira, ariko Leta yacu uko igenda izana amaporogaramu ashishikariza abakobwa kwisangamo, ubu umubare cyane nko mu isuzuma rya PISA w’abakobwa wari munini. Bitwereka ko natwe abakobwa twari dufitemo ijambo rinini kubera kwitabira Siyansi kandi twazikoze neza twizeye kuzatsinda”.
Kwitabira PISA ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko bizatanga ishusho nyayo y’ireme ry’uburezi rihari, bityo ubuyobozi bugafata ingamba zo gukomeza guteza imbere imyigire n’ubumenyi bufasha abanyeshuri kwihangira ibisubizo mu buzima busanzwe.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, avuga ko iri suzuma ripima ubumenyi rusange burenze integanyanyigisho.
Ati “Ntabwo ari isuzuma rishingiye ku nteganyanyigisho runaka ukaba ari umwihariko waryo wa mbere, ahubwo ni mpuzamahanga kuko haba harimo ibibazo bipima ubumenyi rusange burenze integanyanyigisho runaka, kandi urebye uburyo rikorwa, ni abahanga barikora ntabwo ari ya masuzuma yacu tuza tugatanga mu ishuri mwarimu agakosora, amanota akaboneka ubundi tugaha abana ibyavuyemo. Ni ubushakashatsi mu by’ukuri bukorwa ariko bushingiye ku buryo abana bakoze mu isuzuma, ariko bikanarenga bigahuza ibyo abana babonye n’ibibazo biri mu burezi, hanyuma Igihugu kikaba cyabigenderaho kugira ngo gifate ibyemezo byo kugira icyo gihindura”.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro na OECD (Organisation for Economic Co‑operation and Development) mu mwaka wa 1997.
Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka itatu ikizamini cya PISA kirakorwa, aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusoma, imibare na siyansi.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this