Ni amasezerano agamije ubufatanye bw’impande zombi, mu bijyanye n’umutekano, bahanahana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa, kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, ndetse n’izindi gahunda zirebana no kubaka ubushobozi.
Ayo masezerano yashyizweho na CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) ku ruhande rw’u Rwanda, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Indonesia. Ku ruhande rw’iki gihugu, mugenzi we Gen Listyo Sigit Prabowo, ni we wasinye ayo masezerano.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025, kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Indonesia mu murwa mukuru Jakarta, cyakurikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Sheikh Abdul Karim Harerimana.

Leave feedback about this