Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe gushishikariza abantu kwirinda indwara z’umutima, hapimwe indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w’ amaraso, isukari mu maraso, n’indwara z’umutima. Muri iki gikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyasabye abaturage ko bajya bisuzumisha hakiri kare indwara z’umutima, kuko bizabafasha kumenya uko bahagaze hakiri kare.
Byatangarijwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe.”
Mu bipimo byafashwe mu Karere ka Rubavu mu cyumweru cyahariwe gushishikariza abantu kwirinda indwara z’umutima, cyatangiye tariki ya 22-27 Nzeri 2025, mu bantu bagera ku 1169 abasanzwemo umuvuduko w’amaraso ni 481 bangana na 40%, naho 88 bangana na 7.5% basanzwemo indwara y’umutima, naho 55 bangana na 5% bafite isukari iri hejuru.
Mupenzi Emmanuel wari witabiriye igikorwa cya siporo, avuga ko iyo uyigize umuco ugira ubuzima bwiza.
Ati “Iyo ukora siporo uba wibungabungira amagara unakumira indwara zitandura, ariko na buri mwaka njya kureba uko ubizima bwanjye buhagaze. N’ubu rero maze kwisuzumisha basanze ndi muzima, ariko bangira inama yo gukomeza gukora siporo, ngasaba buri wese kujya yisuzumisha kuko bituma umenya uko uhagaze”.

Nyirahabimana Liberata w’imyaka 40, utuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, avuga ko nyuma yo gusanganwa umuvuduko bakamugira inama yo gufata rejime no gukora siporo ubuzima bugenda bugaruka.
Ati “Guhera 2022 natangiye kugira ikibazo cy’umuvuduko ngakeka amarozi, nyuma njya kwa muganga barambwira ngo umuvuduko wanjye rimwe barawubura ubundi bakawubona, nibuka ko 2019 nigeze kujya kwa muganga basanga mfite umuvuduko bangira inama yo gufata rejime sinabikurikiza nkomeza kurya amavuta menshi, amafiriti, inyama, Haje kuziramo n’umutima noneho bambwira ko nintiyitaho bishobora kumviramo n’urupfu, kandi nari mugufi mfite ibiro 83, ntangira kugana siporo, mfata rejime ibiro bigenda bigabanuka, umuvuduko ugenda ushira n’ubu kwipimisha ni ubushake, kuko numvaga ntuje mu mubiri ntawo mfite, kandi koko basanze ibipimo byanjye mpagaze neza n’isukari imeze neza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper, avuga ko mu rwego rwo gukummira indwara zitandura harimo n’umutima bashyizeho muri buri murenge umunsi wa siporo byibura rimwe mu kwezi.
Ati “Mu gukumira ko abatararwara barwara, hashyizweho siporo rusange nibura rimwe mu kwezi, ishyirwa mu mirenge yose igakorwa buri cyumweru cya gatatu cy’ukwezi, aho twakoreye siporo rusange tuba twazanye abaganga bagapima indwara zitandura kandi n’umutima urimo noneho abantu bakamenya uko bahagaze abasanze baramaze ku wurwara bagatangira gufata imiti, n’abaganga bakagira inama, abakiri bazima bakarushaho kwirinda”.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ntaganda Evariste, yavuze ko kwirinda indwara y’umutima bishoboka mu gihe abantu bakora siporo, bakamenya ibyo barya, bakirinda n’umubyibuho ukabije.
Ati “Iki ni icyumweru cyahariwe gushishikariza abantu kwirinda indwara z’umutima, kuko arizo dukeka ko zaba ziganje mu bantu batabizi kandi zikagera n’aho zishobora kubahitana mu gihe cya hato na hato. Iki cyumweru rero twapimaga umuvuduko w’ amaraso, isukari mu maraso, indwara z’umutima. Mu bantu rero twapimye barenga 1000 twasanze abagera kuri 7.5 % bose bafite ikibazo cy’indwara y’umutima. Ni indwara Abanyarwanda bagomba kumenya bakirinda kandi nta kindi bisaba ni imyitozo ngororamubiri, kumenya ibyo turya mu bijyanye n’amavuta n’imyunyu dufata, ndetse no kugabanya umubyibuko ukabije kuko ni ikintu gikomeye kirimo kwangiza abantu”.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2022 mu bantu bafite imyaka 18 kugeza kuri 69, umuvuduko w’amaraso wari kuri 16.8%.


Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this