Ubuhinzi bubungabunga ubutaka bufatwa nk’inkingi ikomeye mu kubaka ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe nk’uko bigaragazwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi.
ibi birabivuga mu gihe ubu abahinzi batangiye guhinga bakoresheje ubwo buryo bishimira ibyiza byabwo.
Umwe mu bahinzi ba bigize umwuga utuye mu karere ka Kirehe Gakuba Jonas, avuga ko yabonye impinduka ubwo yatangiraga guhinga mu buryo bu bungabunga ubutaka.
Yagize ati” Ibi byatumye ubutaka bwacu bwongera kugarura umwimerere kubera ibisigazwa dusiga mu murima uko dusaruye buri gihe, bya tumye tuzamuka tujya kuri toni 6 kuri hegitari”.
Umuyobozi wungirije w’ishuri ry’ubuhinzi n’Ubworozi bubungabunga Ibidukikije(RICA) Dr Magnifique Ndambe Nzaramba , avuga ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka bukorwa hagendewe kumahame 3 y’ingenzi.
Yagize ati” Ihame rya mbere ni ukutarimagura cyangwa se, kwangiza ubutaka uburimagura, ihame rya kabiri ni uguhora ubusasiye, aribyo bya bisigazwa byavuye ku musaruro ari ibigorigori, ari ibishogoshogo, ihame rya gatatu ni uguhinduranya ibihingwa”.
Umuryango wa Mennonite Central Commettee ndetse na gahunda y’ibiribwa ku Isi WFP, ni bamwe mu bafatanyabikorwa murugendo rwo guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije.
Bati” Uruhare rwacu nka MCC mu Rwanda ni ugufasha abahinzi gukora ubuhinzi bu bungabunga ubutaka dukoresha bumwe mu buryo bwo kwamamaza, aribyo bita imirima shuri, buramutse bugeze kuri benshi umusaruro wa kwiyongera tugashobora guhangana n’ imihindagurikire y’ ibihe, tukihaza mu biribwa natwe intego yacu ikaba igezweho kuko ari iyo kugabanya inzara kw’ isi”.
Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, avuga ko leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga muguteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka kuko bufasha mukongera umusaruro muburyo burambye.
Ati” Kimwe mu bifasha cyane kugabanya ikibazo cy’ isuri harimo n’ ubuhinzi bubungabunga ubutaka, amaterasi nayo ni ingenzi cyane, kandi ubuhinzi bubungabunga ubutaka bugomba kubahirizwa ku girango bugabanye ibibazo by’ isuri, ikindi ubuhinzi bubungabunga ubutaka bubika amazi mu butaka”.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko uru rwego ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this