Mu Rwanda hateraniye inama ihuriwemo n’ibihugu birimo u Rwanda, Cameroon na Zambia, yiga ku bushakashatsi ku buryo hakurwaho inzitizi zibangamiye uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aho ibihugu byerekana ibyakozwe kugira ngo habeho gusangira amakuru hagamijwe gukemura ibibazo bigaragara cyane ku bantu bafite ubumuga .
Ubushakashatsi burimo gukorwa bukaba bushingiye ku nkingi eshanu, zirimo ubuzima, uburezi, iterambere ry’ubukungu hamwe n’imibereho myiza. Abafite ubumuga bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bakaba biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation).
Umukozi ushinzwe abana bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Oswald Tuyizere, avuga ko hari icyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ati “U Rwanda rwashyizeho politiki y’Igihugu ku bantu bafite ubumuga, hashyirwaho amategeko arengera abantu bafite ubumuga, hemezwa amasezerano ya burundu, hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, hashyirwaho NCPD n’ingengo y’imari ifasha abafite ubumuga mu turere twose”.

Oswald akomeza avuga ko iyi nama iba ari umwanya wo kwigiranaho ku bihugu bireba, ku gira ngo harebwe icyateza imbere abantu bafite ubumuga.
Ati “Kwita ku bafite ubumuga byatangiye ari impuhwe, nyuma yuko habayeho amategeko arengera abantu bafite ubumuga bitangira gushyirwa mu buryo bw’uburenganzira, ni yo mpamvu tugiye kuganira uko abandi babikora, yaba Zambia na Cameron, n’u Buholande, turebe icyo twabigiraho tukinoze kugira ngo duteze imbere Abanyarwanda bafite ubumuga, no kurinda ibitera ubumuga”.
Umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Jean Baptiste Sagahutu, akaba afite n’umunyeshuri arimo gufasha muri ubwo bushakashatsi, avuga ku mpamvu yabwo.
Ati “Kugira ngo ubushakashatsi bubone icyo bukoraho bwari bushingiye ku kibazo nyamukuru cyari gihari cy’iterambere ridaheza rishingiye ku miryango, rivuga ngo abantu bafite ubumuga bakunda guhezwa mu bikorwa bitandukanye byaba ari mu burezi, mu buvuzi, mu gushaka imibereho mu buryo bw’ubukungu, ndetse no mu buryo bw’imibereho myiza. Twebwe umunyeshuri wacu wo mu Rwanda arimo kubaka icyafasha kugira ngo rya terambere ridaheza rishingiye ku muryango, harimo ubwitange bwa Leta, imiryango itari iya Leta, abihayimana n’umuryango mugari nyarwanda, harebwa uko ubwo buryo bwakoreshwa ngo birambe, kandi ku ruhande rw’u Rwanda bizadufasha”.

Ubu bushakashatsi ni umwaka wa mbere butangiye, ariko bugatanga ikizere ko bukozwe neza nka 80% bigashyirwa mu bikorwa, byakemura ikibazo cyo kuramba kwa gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye mu muryango.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this