September 19, 2025
Kigali City - Rwanda
Imikino

Ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku Isi turabufite – Meya Dusengiyumva  

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, yahamije ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi.

Yabigarutseho asubiza ku kibazo yari abajijwe kumyiteguri y’iri rushanwa, avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko ndetse na Africa muri rusange, ko uru ari urugero rwiza rwerekana ko Africa ishoboye, by’umwihariko u Rwanda.

Yagize ati “Iri siganwa ribereye muri Africa bwa mbere, ni ikimenyetso cy’uko Africa ishoboye, by’umwihariko u Rwanda. Twakiriye inama nyinshi zikomeye ku Isi zirimo CHOGAM n’izindi, zagenze neza cyane, nta gushidikanya rero n’iri siganwa rizagenda neza cyane turabyizeye kuko twarabyiteguye, kandi n’Abanyarwanda bose bararyishimiye.”

Iri siganwa rizitabirwa n’ibihangange bitandukanye bivuye mu mpande zose z’Isi, riteguye neza urebye uburyo imihanda ya Kigali rizanyuramo itatse, amakuru agenda acicikana hirya no hino mu Banyarwanda baritegerezanyije amatsiko, ndetse n’inzego zitandukanye zigenda zisobanura uko rizagenda.

Nko ku rwego rw’umutekano, aho unyuze muri Kigali ubona abapolisi biteguye kurinda umutekano, ibyuma bizafunga imihanda izanyurwamo n’abasiganwa, mbese imyiteguro igeze ku musozo hasigaye ko umunsi nyirizina ugera, ubundi rukambikana hakagaragara umunyonzi urusha abandi gukandagira igare.

Tubibutse ko isango ari kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 hazabaho isiganwa ku magare byo kwishimisha, aho buri wese uzi gutwara igare azazana irye akaza kwishimisha guhera saa sita z’amanywa, bikazatangirira kuri Kigali Convention Center.

Iri rushanwa rizahuza abasiganwa 919, baturuka mu bihugu 110, hari kandi n’ababaherekeje ndetse n’abaje kwirebera ibyo birori no gusura u Rwanda, bivuze ko abantu bakirwa muri Kigali ari benshi, ari ho Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, ahera avuga ko hari akazi kensi ko kwakira abantu.

Yagize ati “Ubu tuvugana amahoteli 33 amaze kuzura kandi abashyitsi baracyaza, kandi bakeneye ko tubakirana urugwiro. Iki cyumweru cya shampiyona y’amagare ni amahirwe y’imbonekarimwe haba ku bacuruzi, haba no ku batanga serivisi z’ubukerarugendo muri rusange.”

Akomeza asaba abatuye Umujyi wa Kigali wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, bityo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari Igihugu gishoboye kandi gifite ubudasa.

Titi Léopold

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video