U Rwanda rwatangiye kohereza ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Wolfram (Tungsten).
Konteneri za mbere zirimo amabuye y’agaciro ya Wolfram zageze i Towanda muri Leta ya Pennsylvania, ahari uruganda rwa Global Tungsten & Powders (GTP), rutunganya ayo mabuye.
Ayo mabuye yagejejwe muri Amerika na Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu buhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, ndetse bikerekana ko u Rwanda ari Igihugu cyizewe mu gushyira ku isoko amabuye y’agaciro akenewe mu gukora ibintu bitandukanye.
Wolfram yaturutse mu Rwanda yakiriwe n’abayobozi barimo Uwungirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler na bamwe mu bayobozi ba GTP.
Ku wa 28 Kanama 2025, ni bwo Trinity Metals icukura ikanatunganya Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, yagiranye amasezerano y’ubucuruzi na GTP yo kohereza Wolfram muri Amerika.
Leave feedback about this