Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bakorerabushake batagira imishahara, ariko bitanga, akaba ari muri urwo rwego batekerejweho mu kuba bashyirwa mu kigo cy’imari, kugira ngo nabo babashe kubona imibereho binyuze mu ma koperative barimo.
Mu nama y’inteko rusange ya 10 ya Muganga SACCO, mu byo abanyamuryango bagejejweho harimo no gushyira abajyanama mu kigo cy’imari kizabafasha kuzamurirwa imibereho.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bitabiriye iyi nteko bibumbiye mu makoperative bishimiye uyu mwanzuro ngo kuko ubushobozi bafite muri ayo makoperative bazabuzana muri Muganga SACCO, bakajya mu kigo cy’imari cyizewe kandi gikurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rukuru rw’imari, bikazabafasha mu uburyo bw’inguzanyo butandukanye kandi bwizewe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’Igihugu, Karangwa Maxime Corbe, avuga ko bakiriye neza iki cyemezo kuko kizabafasha kwiteza imbere.
Ati “Abajyanama b’ubuzima muri iki gihugu dufashe runini mu kuvura abaturage, natwe urwego rw’Igihugu badutekerejeho badushyira muri Muganga SACCO, twabyakiriye neza ndetse tubona ko Igihugu kidufiteho ingamba zikomeye ni yo mpamvu nzakomeza gukora kugira ngo ninkenera kwiteza imbere, nzegere iki kigo cy’imari. Kizajya kiduha inguzanyo zidufasha kwiteza imbere, kuko hari igihe twaganaga amabanki kuduha inguzanyo bikagorana, ariko amakoperative dufite nk’abajyanama b’ubuzima azatubera abishingizi adufashe mu kwiteza imbere.”

Icyizanye Consessa ukorera mu bitaro bya Muhororo muri Ngororero, avuga ko Muganga SACCO ibafasha mu kubona inguzanyo kandi mu gihe gito bidatinze.
Ati “Inyungu nakuyemo nishimiye, nasabye amafaranga kuko nari mfite ikibazo cy’umwana nagombaga kwishyurira, barayimpa ya miliyoni enye n’igice, nishyuye mu myaka itatu. Rero n’abajyanama b’ubuzima kubashyira muri Muganga SACCO bizabafasha kugira uruhare ku nguzanyo batanga”.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’imari Umuganga SACCO, Dr. Muhire Philbert avuga ko uburyo aba bajyanama b’ubuzima bazajya batangamo imisanzu n’inyungu bazakuramo.
Ati “N’ubwo tuvuga ko batagira imishahara, ariko hari uburyo Minisiteri y’Ubuzima ibafasha kugira ngo bagire icyo babona kiva ku mikorere yabo, cyitwa gukorera ku mihigo, kuko bafite ibikorwa by’ubuvuzi bakora ariko bigenerwa ubushobozi bijyanye n’urwego babigejejeho. Nk’ufite umubyeyi utwite yaherekeje ku kigo nderabuzima hari icyo abihererwa na Minisiteri y’ ubuzima, niba ashatse umurwayi w’igituntu akamugeza ku kigo cy’ubuvuzi, hari icyo Minisiteri y’Ubuzima imuha, ariko ibyo byose bijyanye n’ubushobozi basanganywe mu makoperative, ibyo byose ni byo dushaka kubafasha tukabishyira hamwe, tugashaka ibijyanye n’inguzanyo zibereye ibikorwa byabo, kandi tukabashyira mu rwego natwe turimo nk’abakora mu rwego rw’ ubuzima”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, avuga ko baha agaciro abajyanama b’ubuzima bityo bazabafasha kuzamura imibereho yabo.
Ati “Basanzwe baba mu bikorwa byinshi bitandukanye cyane cyane ubuhinzi, n’ubworozi, ariko bakaba bafite n’imitungo harimo amazu bishobora kuba byashyirwa hamwe bikabasha gutuma babasha guhabwa inguzanyo, ibyo rero Minisiteri y’Ubuzima na Muganga SACCO babitekerejeho, hakaba hari gahunda y’uko bazajya mu turere dutandukanye kubageraho, bakandikwa bakaba abanyamuryango”.
Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 58, baba mu makoperative agera kuri 520.





Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this