Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, iraburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu bijyanye no kurimbisha. Cyangwa gutaka.
Ibi BNR yabigarutseho mu gihe ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse y’Amafaranga y’u Rwanda, aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano, aho bikorwa n’abategura ibirori birandukanye ndetse n’ababafasha.
Mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw’ibifatisho, hagamijwe kuzitanga nk’impano mu birori bitandukanye n’ahandi, bigatuma zangirika zigasaza vuba.
Ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, bigatuma bigaragara nk’aho amafaranga atitaweho, birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije, bikana teza ibibazo imashini koranabuhanga zibika zibikuzwamo amafaranga (ATMs).
Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko, zigasimbuzwa imburagihe, bityo bigatuma habaho igihombo bitari ngombwa.
BNR irabutsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Banki Nkuru y’u Rwanda yibukije ibi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruburiye abatanga impano z’indabo zirimo inote mu bihe bya ‘Saint Valentin, ko bigize icyaha.
Abashaka gutanga impano y’amafaranga, barasabwa kubikora mu buryo bwubahisha amafaranga y’Igihugu, kuko gutanga impano ari uburenganzira bwa buri wese uko abyumva, ariko bigakorwa mu buryo butagize ibyaha.
Mu Ukuboza 2025, urwo rwego rwataye muri yombi abantu batanu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni 1Frw ariko atarenze Miliyoni 3Frw.

Leave feedback about this