Abantu barenga ibihumbi 40 barimo abanyeshuri, abarimu n’abandi bakeneye ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi, biteganyijwe ko bazahugurwa mu mezi 18 ari imbere binyuze muri Mastercard Foundation EdTech Fellowship Rwanda.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 11 Kamena 2026 na Rwanda ICT Chamber ku bufatanye na Mastercard Foundation, hagamijwe gushyigikira ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi (EdTech), no kubifasha kwagura ibikorwa byabyo kugira ngo bigere ku bantu benshi hirya no hino mu gihugu.
Mu bigo birenga 200 byari byasabye kwinjira muri iyi gahunda, umunani ni byo byatoranyijwe hashingiwe ku bunararibonye bifite mu gutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga, no guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Buri kigo kizahabwa ubujyanama, amahugurwa n’inkunga ingana n’Amadolari ya Amerika 50000, ndetse gifashwe no kunoza gahunda zacyo.
Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, Alex Ntale, yavuze ko ibyo bigo byatoranyijwe kubera ibikorwa byabyo bisanzwe bifasha abanyeshuri, agaragaza ko biteganyijwe ko mu gihe cy’amezi 18 bizaba byamaze kugera nibura ku bantu barenga ibihumbi 40.
Yavuze kandi ko ibyo bigo bizahabwa ubufasha bw’amafaranga, ubujyanama n’ubumenyi bwa siyansi, bifashijwe na za kaminuza mpuzamahanga zirimo CNU, kugira ngo serivisi bitanga zirusheho kugira ireme.

Abayobozi b’ibigo byatoranyijwe, bavuga ko iyi gahunda izabafasha kwagura ibikorwa byabo no kugera ku banyeshuri benshi.
Uwizeyimana Vivens washinze Jobra, yavuze ko bizaborohera gukorana n’ibigo by’amashuri no kugeza serivisi zabo ku rubyiruko rwinshi.
Naho Hirwa Aurore uyobora EdTech Solution Training Center, yavuze ko bazashobora kugera no mu bice by’icyaro, mu nkambi z’impunzi no ku bantu bafite ubumuga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kuvugurura uburezi bw’u Rwanda, no gutegura urubyiruko ruzahangana ku isoko ry’umurimo rishingiye ku bumenyi.
Yashimangiye ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gushyigikira iyi gahunda kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Umuyobozi w’Ikigo cya CITL muri Mastercard Foundation, yavuze ko EdTech idafasha gusa guhindura uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga, ahubwo inagabanya ubusumbane mu mahirwe yo kwiga no guteza imbere ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi muri Afurika.

Binyuze muri iyi gahunda, buri mushinga uteganyijwe kugera nibura ku banyeshuri 5000, mu gihe u Rwanda rubaye Igihugu cya 12 gishyize mu bikorwa Mastercard Foundation EdTech Fellowship, izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Rwanda ICT Chamber mu gihe cy’imyaka itanu.
Mukanyandwi Marie Louise
