Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 6 (magnitude 6), wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, uhitana abantu basaga 800 naho abarenga 2,700 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku murwa mukuru Kaboul, umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan, Zabihullah Mujahid, yavuze ko abo bapfuye 800 ndetse n’abakomeretse 2,500 babaruwe mu Ntara imwe ya Kounar, hakaba n’abandi 12 bapfuye ndetse na 255 bakomeretse mu yindi Ntara byegeranye ya Nangahar, gusa iyi mibare ngo ishobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito bikomeje.
Nyuma y’uwo mutingito wahitanye benshi, Guverinoma y’Abatalibani yahise yohereza indege za Kajugujugu zirimo abaganga n’abandi batabazi mu misozi miremire ihanamye, ahagoye kugera, kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.
Iguhugu cya Afghanistan gikunze kwibasirwa n’imitingito cyane cyane mu ruhererakne rw’imisori miremire ya Hindou Kouch, icyakora ngo uyu waraye ubaye wari ukaze cyane, kuko nyuma y’uwabanje wari ufite igipimo cya 6, hakuriye indi itanu yumvikanye hirya no hino mu gihugu, harimo uwari ufite igipimo cya 5.2, nk’uko byatangajwe na France 24.

Hari haciye icyumwe kimwe Intara ya Nangarhar yibasiwe n’imyuzure yishe abantu batanu, yangiza imirima myinshi ndetse inasenya inzu zituwe n’abatari bake.
Mu kwezi k’Ukwakira 2023, Afghanistan nabwo yakubiswe n’umutingito ukomeye wari uri ku gipimo cya 6.3 wahitanye abantu basaga 1,500 unasenya inzu 63,000 mu Ntara ya Hérat mu burengerazuba, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, UN.
Leave feedback about this