September 15, 2025
Kigali City - Rwanda
Amakuru

Akarere ka Kayonza ku isonga mu batsinze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kari ku isonga mu tundi turere mu kugira abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kakaba kari ku kigero cya 96.9%, aho gakurikiwe n’Akarere Kirehe kari kuri 95%, hakaza Rulindo 94.9, Ngoma 93.8, Nyamasheke 93.6, mu gihe uturere turi inyuma mu mitsindire ari aka Nyarugenge kari kuri 87.1% kabanziriza aka Kamonyi kari kuri 85% ku mwanya wa nyuma.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 106,418, hakora   106,078, abatsinze neza bakaba ari 94,409 bari ku kigero cya 89.1%.

Iyi Minisiteri yagaragaje kandi ko abahungu batsinze ku kigero cya 93.5%, mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%.

MINEDUC yatangaje ko ikigero cy’imitsindire muri uyu mwaka cyazamutse ugereranyije n’ushize wa 2023/2024, kuko abari batsinze bari ku kigero cya 78%, bivuze ko hari inyongera ya 11.1%.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Nsengimana Joseph, yavuze ko umusaruro wagaragaye muri uyu mwaka ushimishije ugereranyije n’umwaka ushize, akongeraho ko byatewe n’umwete abana bashyizemo n’imbaraga z’abarezi binyuze muri gahunda nzamurabushobozi.

Imibare ya MINEDUC igaragaza amanota y’abanyeshuri yazamutse muri uyu mwaka aho abagize hagati ya 50-60 ari 16,590 mu gihe umwaka ushize bari 14,438. Abagize hagati y’amanota 60-70 umwaka ushize bari 12,624 muri uyu mwaka bakaba ari 17,933,

Abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya  70-80 umwaka ushize  bari  8,066 baba  12,234 muri uyu mwaka, naho abagize amanota ari 80-90  umwaka ushize bari 2,771 ubu bakaba ari  4,668 mu gihe abagize amanota ari hagati ya 90-100 umwaka ushize bari  117 ubu akaba babaye 242.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video