Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 ku banyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 saa cyenda z’igicamunsi, nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Muri iri tangazo kandi, handitsemo ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira tariki 8 Nzeri 2025.
Abanyeshuri 220,000 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri uwo mwaka ari 149,134.
Leave feedback about this