Buri tariki ya 15 Kanama, abakristu gatolika babarirwa mu bihumbi bateranira i Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, mu misa yo kwizihiza umunsi mukuru Kiliziya Gatolika yemera ko ari uw’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo (Assumption)
I Kibeho ni ho honyine muri Afurika hemejwe na Kiliziya Gatolika ko Bikira Mariya yahabonekeye, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu b’abanyeshuri: Nathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango, guhera mu 1981 kugeza mu 1989.
Uyu munsi i Kibeho ni hamwe mu hantu hakorerwa ingendo nyobokamana, zikurura abantu benshi baturuka hirya no hino ku Isi.
Nathalie Mukamazimpaka ukiriho muri abo babonekewe, yibuka uko byari bimeze avugana na Bikira Mariya.
Ati “Hari ubwo nyine yazaga antunguye cyangwa adutunguye atigeze atubwira. Ariko ukabanza kubona nk’ibimenyetso, akenshi ukabona bimeze nk’imirabyo, ubundi ukumva ufite imbaraga zidasanzwe. Hakaba n’ubwo aduha gahunda, mbese akatubwira igihe azazira, itariki, isaha n’ukwezi. Ibyo tukaba tubizi kandi harimo igihe, ni ukuvuga akaduha igihe, mbese harimo amezi hagati ku buryo icyo gihe twabaga tuzi ko azaza n’abantu bakabimenya.”

Ubutumwa Bikira Mariya yagiye aha abo yabonekeye ngo bwagiye bugaruka cyane ku gusenga, kwihana ibyaha no kuvuga ishapule ya Rozari.
Gusa ngo ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Kanama mu 1982, bari hamwe uko ari batatu, Bikira Mariya yabahaye ubutumwa bukomeye bwabateye ubwoba.
Ngo yabubabwiranye agahinda na we asuka amarira. Ati “Yatweretse rero byinshi biteye ubwoba, atwereka ubwicanyi ku Isi, atwereka n’ubwicanyi ndengakamere mu gihugu cy’u Rwanda”.
“Kuri uwo munsi rero, ibyo yatweretse byose biteye ubwoba kandi bibabaje cyane byanatumye arira na we kuri uwo munsi mukuru, nyine yatubwiranaga agahinda gakomeye cyane, ibyo byose yatubwiraga twari abana ntabwo twumvaga ibyo ari kutubwira, ariko tukababazwa n’ukuntu yatwiyeretse ameze. Ubwo rero nyuma y’imyaka 12 ni bwo twahuye na byo mu gihe cya Jenoside. Tubibonye duhita tubona ni ibyo twabonye kuri Asomusiyo 1982.”
Icyo gihe Mukamazimpaka, wavukiye ku Munini muri aka Karere ka Nyaruguru, yari afite imyaka 18. Yigaga ubwarimu ku ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho, ubu ryitwa ishuri ryisumbuye ryitiriwe Nyina wa Jambo (Groupe Scolaire Mère du Verbe).
Hashize imyaka abakristu ibihumbi baturutse hirya no hino ku Isi basura aha i Kibeho, hanazwi nko ku butaka butagatifu, hari ingoro yiswe iya Bikira Mariya. Ni hamwe mu hantu hacye ku Isi hemejwe ko Bikira Mariya yageze.
Mu 2001 ni bwo Kiliziya Gatolika yemeje ko amabonekerwa yabaye i Kibeho, ndetse ko abo Bikira Mariya yabonekeye ari abo batatu gusa twavuze harugu.


Titi Léopold
Leave feedback about this