Minema yahaye umwitozo abagize komite z’imicungire y’ibiza uzabafasha guhangana mu gihe baterwa nabyo
Mu bihe bitandukanye Akarere ka Rubavu kagiye gahura n’ibiza by’ubwoko bunyuranye bigatwara ubuzima bw’abaturage ndetse bigasenya inzu z’abaturage, ibikorwaremezo n’indi mitungo ikahangirikira. Muri icyo gihe cyose, hagiye hakenerwa ubutabazi bwihuse kugirango ubuzima bw’abahuye nibyo biza bukomeze. Ibi byatumye abagize komite z’imicungire y’ibiza ku rwego rw’akarere n’ab’ Imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza bahabwa umwitozo w’ubutabazi na Minisiteri