Gicumbi: Ibiti bivangwa n’imyaka byatumye ubutaka budatwarwa n’isuri
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ni gahunda igamije gufasha abaturage kurinda ubutaka bwabo, kurwanya isuri, kurengera ibidukikije, kurinda ikirere, kwirinda ibura ry’imvura, kugira uruhare mu kubona umwuka mwiza no kurwanya ibiza. Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyaruka mu Karere ka Gicumbi bafashijwe n’umushinga ‘Green Gicumbi’, mu kubaha ingemwe z’ibiti zivangwa n’imyaka, bavuga