Mu nama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika abashoramari n’abayobora ibigo bikomeye byifashisha iri koranabuhanga bavuga ko inyungu ya miliyari hafi ibihumbi 5$, iteganyijwe mu mwaka wa 2030, izaboneka ari uko Afurika ibayemo ishoramari rikomatanyije n’abakiri bato bakigishwa ikoreshwa rya Artificial Intelligence.
Bya garutswe ho mu kiganiro cyatanzwe hatangizwa Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika, Global AI Summit on Africa, iteraniye ikigali / Rwanda kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025.
Mu kiganiro cyarimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Yousouf yasobanuye ko Afurika ifite amahirwe menshi yabyaza umusaruro mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano cyane cyane bikozwe n’urubyiruko, aho yagereranyaga n’indi migabane.
Yagize ati “Nk’urugero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashoye miliyari zisaga 280$ mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, u Bushinwa bwashoye miliyari zikabakaba 95$ mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, dukeneye gushyira hamwe tukamenya ko Umugabane wa Afurika ujyana na politiki y’iterambere cyane cyane hifashishijwe uburyo buhari mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Hakenewe ubufatanye ubundi tukamenya neza ko urubyiruko rwa Afurika rwaba ingenzi mu guteza imbere inganda ndetse n’ihangwa ry’imishinga mito yabo rwifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.’’
Umunya-Zimbabwe Strive Masiyani ni umushoramari mu by’Ikoranabuhanga washinze akanayobora Ikigo gikomeye cya Econet Group cyubatse ibirometero bisaga ibihumbi 120 by’umuyoboro mugari w’itumanaho muri Afurika, agaragaza ko iri koranabuhanga rikwiye kwigishwa abakiri bato kugira ngo amizero meza y’ahazaza h’uyu Mugabane abe ari mu biganza byiza.
Yagize ati “Tugomba gusubira inyuma tukavugurura sisiteme y’uburezi bwacu, aho ni ho duhera. Urubyiruko rwacu tugomba kurwigisha. Dushobora kuba abahigi, yewe uyu mugabane tukawugira uw’abahigi, ariko ntacyo bimaze kuba umuhigi utazi iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, si byo? Dukeneye kubigisha ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha birahari ubu ngubu, ntabwo ari ibyo gukora ejo. Dushobora kwigisha rwose amamiliyoni y’urubyiruko rwacu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan Martin, avuga ko kugira ngo Afurika izabashe kujyanisha iterambere ryayo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, hakenewe ishoramari riherekejwe n’ubushake bwa politiki .
Yagize ati “Nihaboneka icyuho mu itumanaho n’ubundi ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ntibizagerwaho uko bikwiye. 38% by’abatuye uyu mugabane bakoresha murandasi, kandi turacyafite miliyari 2,6 ku Isi by’abaturage badakoresha murandasi ku buryo bizadusaba miliyari zisaga 1500$ kugira ngo tugeze ikoranabuhanga ku batarifite. Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho dukeneye gushyira ingufu mu guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga. Ibi kandi bigomba kujyanishwa n’ubushake bwa politiki ku bayobozi bwo kumva neza no gusobanukirwa akamaro k’iryo shoramari. rero iri shoramari riracyacumbagira kandi mu by’ukuri uyu mubumbe wacu uzengurutswe n’itumanaho rya 3G na 4G ariko tukaba tugifite izo miliyari zose zitagerwaho n’ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga.’’
Mu 2030, ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano biteganyijwe ko rizongera angana na miliyari zisaga ibihumbi 19$ ku bukungu bw’Isi naho Umugabane wa Afurika ukazabona agera kuri miliyari zisaga 2000$. Ibi bizagira uruhare mu kugabanya ubukene ku mugabane kuko ku mwaka rizajya ritanga akazi ku basaga ibihumbi 500.
Mukanyandwi Marie Louise
Leave feedback about this