Kuva Amerika na Israel biyemeje kugaba ibitero kuri Iran muri ‘Operation Epic Fury’ ku wa 28 Gashyanyare 2026, iyi ntambara imaze gutigisa Isi mu buryo hafi ya bwose, haba mu bukungu, imibereho y’abaturage, ingendo zo mu kirere, izo mu mazi, ubuhahirane n’ibindi, mbese yafashe inguni zose z’ubuzima bw’ikiremwamuntu ku Isi. Abantu rero bahangayikishijwe n’ingaruka zirebana n’ubukungu gusa, nyamara ingaruka ni nyinshi cyane. Uyu munsi ndagirango turebere hamwe ingaruka ku vidukikije zizaterwa n’iyi tambara.
Ubusanzwe amakimbirane no kutumvikana hagati ya Iran na Israel bimaze imyaka isaga 45, kuko nyuma ya Revolisiyo ya Iran yabaye 1979 ntiyigeze icana uwaka na Israel.
Iyi ntambara ikomeje kubica bigacika rero, iri no gutera ingaruka zikomeye cyane ku bidukikije, ku buryo na nyuma yayo (niramuka irangiye) izi ngaruka zizakomeza kugenda zigaragara mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Dore zimwe muri izo ngaruka
1. Kwiyongera kw’imyuka yangiza ikirere
Intambara isohora imyuka myinshi (CO₂) ituruka ku ndege za gisirikare, ibisasu ndetse n’ikorwa ry’intwaro. Mu minsi 14 ya mbere gusa, yasohoye toni zirenga miliyoni 5 za CO₂, ibi byihutisha ihindagurika ry’ikirere ku Isi yose.
2. Ihumana ry’umwuka
Ibisasu n’iturika ry’ibikomoka kuri peteroli bisohora imyuka irimo Benzene, ibyuma biremereye, ndetse hari n’aho byateye ‘imvura y’umukara’ yangiza ubuzima bw’abantu, inyamanswa n’ibimera. Ibi bitera kandi indwara z’ubuhumekero n’izindi z’ibyorezo zikomeye.
3. Kwanduza amazi n’ubutaka
Ibitero ku nganda na peteroli bishobora:
kwanduza amazi (inyanja n’amazi yo kunywa), kwangiza ubutaka bwo guhingaho,
amavuta ashobora kwangiza ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu nyanja.
4. Ingaruka ku buhinzi n’ibiribwa
Intambara ihungabanya ingano y’ifumbire, ibikomoka kuri peteroli bikenewe mu buhinzi biragabanuka.
Ibi bishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka, maze bigatuma inzara yiyongera ku Isi.

5. Kwangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima
Ibisasu n’imirwano bitwika amashyamba bikanangiza inyamaswa n’ibimera, hari n’aho ubutaka buhinduka ubutagikoreshwa kubera ibisasu cyangwa imyanda y’intambara.
6. Ingaruka ku mikoreshereze ya peteroli n’ingufu
Intambara yahagaritse ibikorwa byinshi ndetse n’inzira yanyurwagamo amato manini atwaye peteroli (nko mu nyanja ahari umuhora wa Hormuz).
Ibi bishobora gutuma ibiciro by’ingufu bizamuka (nako byamaze kuzamuka ku isoko), maze abantu bakongera gukoresha cyane ibyangiza ikirere ndetse n’amashyamba (nk’amakara n’inkwi)
7. Ingaruka z’igihe kirekire
Ibidukikije byangizwa n’intambara bishobora kumara imyaka myinshi byarangiritse ku buryo byatera ingaruka ku mwuka, amazi ndetse n’ubutaka.
Intambara zo hambere zasize ubutaka n’amazi byanduye imyaka myinshi, ku buryo hari n’ahakigaragara ingaruka zabyo na bugingo n’ubu.
Urugero: Ibisasu byatewe Hiroshima (igisasu cyitwa little boy) na Nagasaki (igisasu kitwa Fat Man) ku ya 6 Kanama 1945 mu ntambara ya 2 y’Isi yose, na n’ubu ingaruka zabyo ziracyagaragara, aho hari abana bakivukana ubumuga cyangwa bakagwingira.
Ibi bigaragara ku barokotse ibyo bisasu bazwi ku izina rya Hibakusha. Ngaho mwibaze ibisasu byatewe mu 1945 n’ubu ingaruka zikaba zikigaragara, mutekereze ku ziri guterwa ubu zinakoranye uburyo bugezweho (niba ariko twabivuga).
Umwanzuro
Intambara ya Iran, Israel na Amerika yangiza ikirere, amazi, ubutaka n’ibinyabuzima, itera ihindagurika ry’ikirere, kandi igira ingaruka ku biribwa n’ubuzima bw’abantu ku Isi.
Intambara irasenya ntiyubaka, mureke dusabe Imana iduhe Isi izira intambara.
“Amahoro ntiyubakwa n’intambara, iterabwoba cyangwa kurata ibitwaro bikomeye, amahoro yubakwa n’ibiganiro n’ubworoherane”. Papa Leo XIV

Titi Léopold

Leave feedback about this