Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo’ mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi muri Gare ya bishenyi, Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface, yibukije abantu bose kwitwara neza yaba abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga .
Ni ubukangurambaga bugamije kugabanya umubare w’impanuka zibera mu muhanda ku kigero gishimishije, kandi ko abantu bose bakwiriye kubugiramo uruhare batabuhariye Polisi gusa.
Bamwe mu bakoresha ibinyabiziga twaganiriye, bavuga ko ubu bukangurambaga hari icyo bubasigiye.
Niyongira Emmanuel ni umumotari, yagize ati “Hari byinshi twigiye muri ubu bukangurambaga nko kugabanya umuvuduko igihe turi mu muhanda, no kumenya uko tugenda igihe tugeze mu bantu benshi, bihozeho byadufasha kuko muri twe harimo abize amategeko y’umuhanda n’abatarayize, iyo duhurijwe hamwe biraduhwitura tukamenya uko twitwara”.
Kubwimana Elia na we ati “Biradufasha kwitwararika mu mihanda, ubu hari ibyo bamwe tutari tuzi twamenyeye hano, nko gutwara ibinyabiziga tutanyweye byazagabanya impanuka”.

Naho Kubwimana Lambert ni umushoferi utwara amakamyo, yagize ati “Abanyamaguru ntibaba bazi amategeko y’umuhanda, twebwe tuyazi rero tugomba kuyubahiriza ntiduhutaze abanyamaguru mu muhanda”.
Nubwo aba batwara ibinyabiziga bagaragaza ko hari ibyo bakuye muri ubu bukangurambaga, harimo no kwirinda ibyabateza impanuka za hato na hato zo mu mihanda.
Imibare itangwa na polisi igaragaza ko impanuka zabaye nyinshi muri iyi ntara mu mezi atatu ashize, nk’uko bigarukwaho na ACP Rutikanga.
Yagize ati “Mu gihe cy’amezi 3 mu Atara y’Amajyepfo habaye impanuka zikomeye 65, muri zo 17 bingana na 26% zabereye mu Karere ka Kamonyi, hakomerekeyemo abantu 43, muri bo 9 bakomerekeye mu mpanuka zabereye muri Kamonyi, 9 bakomeretse bigize 20% by’abantu bose bakomeretse. Ababuriye ubuzima muri izo mpanuka ni 53 bagize hafi 30% by’abantu bose babuze ubuzima, abapfiriye mu Karere ka Kamonyi bazize impanuka ni 30% y’abo bapfuye bose.”
ACP Rutikanga akomeza avuga ko ahanini izi mpanuka zitwara ubuzima bwa benshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, anasaba abagenzi kujya bibutsa ababatwaye kugenda neza.
Ati “Ntabwo twabura kuvuga ko harimo n’uburangare kuko ikinyabiziga kirayoborwa nticyiyobora, ariko tutarinze ubuzima bwacu ngo tunarinde umutekano w’abo dutwaye, uw’ibicuruzwa twikoreye n’ubw’abakoresha umuhanda, ibyo ukora byose nk’Igihugu ntacyo byaba bimaze. Ni yo mpamvu twibukiranya ko ari uruhare rwa buri umwe wese kugira ngo duhindure imyumvire y’abashoferi, imyitwarire, biganisha mu kubahiriza amategeko, ariko n’abagenzi bari muri ibyo binyabiziga hari agatafari bashyiraho bibutsa abashoferi kugenda neza.”

Umuyobozi wa Sendika y’abatwara imodoka z’amakamyo zikorera mu gihugu no hanze yacyo, Kanyagisaka Justin, yatanze ubutumwa ku bashoferi batwara imodoka nini ko bajya batwara bitonze
Ati”Impamvu twibanze ku makamyo nk’uko mubizi imodoka nini iyo ikoze impanuka igwamo abantu benshi, kandi ikanangiza n’ ibintu byinshi, kandi ni imodoka isaba gutwara witonze umeze neza, ufite ubuzima bwiza kugirango wirinde impanuka.”
Gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ije isanga iya Tugereyo Amahoro yari isanzwe, zose zigamije kugabanya impanuka zibera mu mihanda, zigatwara ubuzima bwa benshi.
Mukanyandwi Marie Louise
Mu Ntara y’Amajyepfo abantu 53 bapfuye bazize impanuka mu mezi

Leave feedback about this