Muri Nigeria, ikamyo itwara lisansi yakoze impanuka aho yarenze umuhanda iragwa ihita ifatwa n’inkongi, abantu bagera kuri 29 barahagwa, abandi benshi barakomereka, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi.
Ibrahim Hussaini, umwe mu bayobozi mu itsinda rishinzwe ubutabazi, yabwiye AFP ko impanuka ikiba abantu benshi bagiye kuvoma lisansi ari bwo bahuye n’ibyo byago.
Yagize ati “Ikamyo itwara lisansi yaguye maze itangira kuva, nuko abaturage birukankira kuvoma lisansi, mu gihe bari muri ibyo ya modoka ifatwa n’inkongi irashya benshi barapfa. Twapfushije abantu 29 naho 42 barakomereka”.
Impanuka nk’izi zikunze kubaho muri Nigeria, ahanini bitewe n’imihanda mibi yo muri iki gihugu kubera kutitabwaho, kandi abaturage bakaba bakunda kujya kuvoma lisansi ahabereye impanuka nk’izo bikarangira bahasize ubuzima.
Muri Werurwe uyu mwaka, abantu 10 barapfuye bazize impanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye, ubwo yari mu muhanda uri hanze y’umurwa mukuru Abuja.
Muri Mutarama uyu mwaka nanone, abandi bantu 98 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yafashe ikamyo itwara lisansi, ubwo yakoraga impanuka abantu benshi bayirundanyijeho bavoma lisansi.
Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yahise atangiza ubukangurambaga bwo gusaba abantu kwirinda kujya ahabereye impanuka z’imodoka zitwara lisansi, kuko akesnhi birangira bahasize ubuzima, gusa abaturage ntibabyumva.

Leave feedback about this