Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko u Rwanda rwakajijwe ingamba zo kugikumira.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda, akaba yari kumwe n’abandi Baminisitiri ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari icyizere cy’uko Igihugu cyiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage, kandi hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu bifasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati “Kuri Ebola rero, turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungenge zihari, gusa kuba tudadiye ntivuze ko tugomba kwirara ahubwo tugomba kurushaho kwirinda, tukagira isuku, ufite ibimenyetso akajya kwa muganga hakiri kare, ariko nta byacitse turirinze rwose nta kibazo.”
Icyorezo cya Ebola cyiswe Bundibugyo kimaze iminsi kivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no muri Uganda, inzego z’ubuzima muri ibyo bihugu ziakaba zigaragaza ko kirimo guhitana abantu.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC iherutse gutangaza ko kugeza ku itariki 4 Kamena 2026, abari bamaze kwandura Ebola ni 452 muri abo 81 ikaba yarabahitanye, mu gihe kugeza ku itariki 5 Kamena 2026, muri Uganda byemejwe ko habonetse abantu banduye iki cyorezo 19, babiri muri bo bakaba barapfuye.
Ku kijyanye n’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukuka umutima, kuko Leta ibikurikiranira hafi.
Ati “Turasaba Abanyarwanda kudakuka umutima. Hari ikibazo ku Isi kandi Leta izahangana na cyo. Ibicuruzwa bizakomeza kuboneka ku isoko, kandi n’ibikomoka kuri Peteroli n’aho byazamuka, Leta izakora uko ishoboye bikomeze kuboneka mu gihugu”.

Akomeza avuga ko nubwo mazutu yazamutse ndetse na Lisansi ishobora kongera kuzamuka, Leta y’u Rwanda izakomeza guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo kugira ngo zitaremerera abaturage.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruherutse gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya Mazutu yazamutseho 722Frw kuko yavuye ku 2,205Frw ikagera kuri 2,927 Frw, naho litiro ya Lisansi ikaba yagumye kuri 2,938 Frw, bikaba byaratangiye gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026.
