Abacamanza n’abanditsi b’inkiko basabwe kwirinda ruswa n’ibisa na yo byose
Abacamanza n’abanditsi b’inkiko bibukijwe kugira ubunyamugayo kandi bakirinda ruswa n’ibisa na yo, kuko ituma batanoza inshingano zabo kandi bigasubiza inyuma ubutabera ari bwo bagombye gushyira imbere. Ibi ni ibikubiye mu butumwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantanganzwa Domitilla, yageneye abacamanza 10 n’abanditsi b’inkiko 16 baherutse kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, ubwo
