Soudan: Abaturage 48 baguye mu gitero cya RSF, 35 barakomereka
Abaturage b’abasivili 45 baguye mu gitero cy’umutwe w’abarwanyi wa RSF uhanganye na Leta ya Soudan, abandi 35 barakomereka bikabije. Icyo gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 nubwo byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho cyibasiye umudugudu wa Oum Garfa muri Leta ya Kordofan-Nord, abo barwanyi bakaba barasahuye abaturage ndetse banabatwikira inzu zabo,