Ngororero: Isoko ry’amatungo rya Kabaya bubakiwe na PRISM ryaciye akajagari
Abakorera ubucuruzi bw’amatungo magufi mu isoko rya Kabaya mu Karere ka Ngororero, bavuga ko nyuma yo kubakirwa isoko ubu biboroheye, kuko babona aho bacururiza amatungo yabo abayakeneye na bo bakabona aho bayagurira hatunganye. Aba baturage barabivuga kuko ngo mbere aho baremeraga isoko hari kure y’aho batuye bikabagora kugerayo, ndetse ubundi amatungo agacururizwa mu nzira urigurisha